Mu ibanga rikomeye cyane Irene Murindahabi akaba yigaranzuye iy’ubusiribateri

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi nka M. Iréné, yasezeranye imbere y’amategeko na Nikuze Liliane, mu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, witabirwa n’abantu batandukanye barimo ibyamamare bikomeye mu myidagaduro nyarwanda.

Nk’uko amakuru dukesha IGIHE abivuga, uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu munsi, aho M. Iréné na Nikuze Liliane bageze ku Murenge wa Gishari ahagana saa kumi z’umugoroba.

M. Iréné n’umugore we bageze aho basezeraniraga bari kumwe n’itsinda rinini ry’abantu, barimo inshuti ndetse n’ibyamamare bitandukanye.

Mu byamamare byagaragaye muri uyu muhango harimo umuhanzi Bruce Melodie, Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Junior Rumaga n’abandi batandukanye bakomeye mu myidagaduro.

Umwe mu bari kuri uyu Murenge wa Gishari ubwo M. Iréné yahageraga yabwiye IGIHE ko uyu munyamakuru yari aherekejwe n’imodoka nyinshi zari zitwaye abantu benshi.

Yagize ati: “Murindahabi yari yambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru. Umugore we yari yambaye ikanzu y’umweru n’inkweto z’umweru. Baje baherekejwe n’abantu benshi, bagera kuri 80, kuko hanze hari imodoka zigera kuri 20.”

Yakomeje avuga ko mu byamamare yabonye harimo Bruce Melodie na Rocky Kimomo, bicaye ku ntebe z’imbere, ndetse na Junior Rumaga, Chriss Eaz

Uyu muhango waranzwe kandi n’umutekano udasanzwe, aho abasore b’ibigango bari baherekeje M. Iréné n’umugore we bari bashinzwe kugenzura ko nta muntu ufata amafoto cyangwa amashusho.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bari aho avuga ko uwageragezaga gufata amafoto cyangwa amashusho yabuzwaga, ndetse bamwe mu bashinzwe umutekano bakamwuka inabi.

Ibi byatumye bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango batabasha gufata amashusho cyangwa amafoto y’ibihe by’ingenzi byaranze uwo munsi.

Uwatangaje aya makuru yavuze ko uburyo abo basore babigenzaga bwashoboraga no guteza amakimbirane hagati yabo n’abageragezaga gufata amashusho.

Nubwo bimeze bityo, umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wa M. Iréné na Nikuze Liliane wabaye, aho bombi batangije ku mugaragaro urugo rwabo imbere y’amategeko.

M. Iréné ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu Rwanda, akaba azwi cyane mu biganiro no mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *