Umunyamerika Ashton Hall, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro, arimo gukomeza urugendo rwe ruzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika. Nyuma yo kuva mu gihugu cya Benin, amakuru aremeza ko igihugu gikurikiyeho agomba gusura ari u Rwanda.
Muri uru rugendo rwo guhura n’abafana be no gukora imikino itandukanye, Ashton Hall ntarimo kugenda wenyine. Ari kumwe n’Umunyarwanda Enock Uwizeye, uzwi cyane nka Kagarara cyangwa Ashton Small, bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga bagahurira muri Ghana aho uru rugendo rwatangiriye. Mu bandi bari kumwe nabo harimo n’umusore ukomoka mu Buhinde uzwi nka ‘Indian Ashton’, na we wahisemo kubajyamo nyuma yo guhurira nabo muri Nigeria.
Nyuma yo gusura ibihugu birimo Ghana, Cameroon, Nigeria na Benin bamazemo iminsi ibiri, iri tsinda ryamaze gufata icyerekezo cyo kuza i Kigali.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bari kumwe nabo bari ku kibuga cy’indege, Kagarara yumvikana agira ati: “Ubu tuje mu Rwanda, abanyarwanda muriteguye? Turi ku kibuga cy’Indege.”
Iri tsinda rero ritezweho gusura u Rwanda no guhura n’abakunzi babo muri gahunda zabo z’imikino n’imyidagaduro itandukanye.










