FIFA yemeje ko ikiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzahuza Argentina na Espagne kizamara iminota 17 gusa, inyomoza amakuru yari amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko cyari kuzagera ku minota 30.
Uyu mukino utegerejwe n’abakunzi ba ruhago ku Isi yose uzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uzarangwa n’igitaramo cyihariye kizaba kibaye bwa mbere mu mateka y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi. Abahanzi bakomeye barimo Shakira, Madonna na Justin Bieber bazasusurutsa abafana mu gihe cy’ikiruhuko cy’umukino.
Nk’uko FIFA yabitangaje, muri iyo minota 17, igera kuri 11 izakoreshwa mu gitaramo, mu gihe indi isigaye izifashishwa mu gutegura no gukuraho urubyiniro ruzubakwa by’igihe gito mu kibuga. Nyuma yaho kandi hazakorwa ibikorwa byo kuvomerera ubwatsi kugira ngo abakinnyi bagaruke mu gice cya kabiri basange ikibuga kiri mu mwimerere mwiza.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impaka nyinshi zavutse ku gihe ikiruhuko cyari kuzamara, aho bamwe mu bakunzi ba ruhago bagaragazaga impungenge ko kongera igihe cy’ikiruhuko bishobora kugira ingaruka ku mikinire y’amakipe ndetse no ku murongo usanzwe ugenderwaho muri ruhago.
Nubwo bimeze bityo, FIFA ivuga ko iyi gahunda igamije guha umukino wa nyuma isura idasanzwe no guhuza siporo n’imyidagaduro, mu rwego rwo gutuma uyu munsi uzaba umwe mu minsi itazibagirana mu mateka y’Igikombe cy’Isi.










