Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru Jayden Adams, wapfuye afite imyaka 25, nyuma y’igihe gito avuye mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yakiniye ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana.
Umurambo wa Adams wabonetse mu rugo ruherereye mu gace ka Schotsche Kloof mu mujyi wa Cape Town. Polisi yavuze ko yatangije iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu, mu gihe kugeza ubu impamvu yarwo itaratangazwa ku mugaragaro.

Urupfu rwa Adams rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFPU), mu gihe umuryango we watangaje ko ugitegereje ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo (autopsy) kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Se wa Jayden Adams witwa Juanito Adams yavuze ko umuryango uri mu gahinda gakabije.
Jayden Adams yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bafashije Bafana Bafana kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Yakinnye imikino ibiri yo mu matsinda n’umukino umwe wo gukuranwamo (knock out), ndetse yagaragaje ubwitange budasanzwe ubwo yakomezaga gukinira igihugu cye n’ubwo yari amaze kubura nyirakuru mbere gato y’umukino wa Repubulika ya Czech.
Nyuma y’urupfu rwe, abafana, abakinnyi bagenzi be n’abayobozi muri siporo bakomeje kumwibuka nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe wari ufite ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru wa Afurika y’Epfo. Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, hafashwe umunota wo kumwunamira mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kandi isaba abaturage n’itangazamakuru kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya ku cyateye urupfu rwa Jayden Adams, kugeza igihe ibisubizo by’iperereza n’iby’isuzuma ry’umurambo bizaba byashyizwe ahagaragara.
Jayden Adams yatsinze ibitego 2 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 ndetse afasha n’Ikipe ya Mamelodi Sundows kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Champion League 2025-2026.










