Abantu batatu bishwe, abandi umunani barakomereka nyuma y’iraswa ryabereye ku ishuri ryisumbuye riri mu gace ka Banga, mu ntara ya Mindanao, mu majyepfo ya Philippine.
Umuyobozi w’akarere ka Banga, Albert Palencia, yabwiye BBC ko babiri mu bishwe ari abanyeshuri bafite imyaka 14. Yavuze ko uwakoze iraswa, ufite imyaka 16, ari umwe mu bishwe, mu gihe bane mu bakomeretse barembye cyane.
Iri raswa ryabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, ku ishuri rya Banga National High School. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko “ihangayikishijwe cyane n’iraswa ryavuzwe ko ryabereye ku ishuri”.
Iri ni iraswa rya gatatu ryahitanye abantu ku ishuri muri Philippines kuva muri Kamena uyu mwaka. Minisiteri y’Uburezi yagize iti: “Icyo dushyize imbere muri aka kanya ni umutekano n’imibereho myiza by’abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi b’amashuri.”
Yongeyeho ko iri gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo igenzure amakuru ku byabaye kandi itange ubufasha bukenewe. Minisiteri kandi yasabye abantu bose gutuza no kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza.

Palencia yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko mu kiganiro bagiranye mu gihe cya saa sita ku wa Gatanu, uwakoze iraswa yari yabwiye bagenzi be gutaha, ababwira ko “nyuma ya saa sita yari buze gushyira mu bikorwa umugambi we”.
Palencia yabwiye Reuters ati: “Bagenzi be barasetse kuko uwo mwana yari azwiho gutebya.” Yongeyeho ati: “Nyuma ya saa sita yatangiye kurasa abanyeshuri. Yakomerekeje abanyeshuri 10 mbere y’uko yiyica.”
Inzego zishinzwe gucunga ibiza muri Banga zatangaje ko amasomo yahagaritswe “ku nzego zose mu karere kose ka Banga” kubera iri raswa.
Umuryango utabara imbabare wa Philippines Red Cross watangaje ko wamenyeshejwe ibyabaye saa munani z’amanywa ku isaha yaho, maze wohereza imodoka itwara abarwayi yari irimo abakozi bane bashinzwe ubutabazi kugira ngo batange ubufasha bwo kurokora ubuzima.
Abapolisi bari aho byabereye, aho bakomeje iperereza ku by’iraswa, nk’uko ibitangazamakuru byo muri ako gace bibitangaza. Ibyaha birimo gukoresha imbunda ntibisanzwe muri Philippines, igihugu kiri mu bifite umubare munini w’abantu batunze imbunda muri ako karere.
Muri rusange, amasasu mu mashuri ni ibintu bidakunze kubaho, ariko ibyabaye uyu munsi bibaye iraswa rya gatatu ryahitanye abantu ku ishuri muri icyo gihugu mu mezi ane ashize.
Muri Kamena, abanyeshuri batatu barishwe, abandi barakomereka, nyuma y’uko bagenzi babo babarashe ku ishuri ryisumbuye riri muri Philippines rwagati. Abagenzacyaha bakekaga ko iryo raswa ryaturutse ku “nzika” yari ifitanye isano no gutotezwa.
Muri Kanama, umunyeshuri wo ku ishuri ryisumbuye ry’Abagatolika ryo mu majyepfo ya Philippines yarashe akica mugenzi we, nyuma na we ariyica. Muri icyo gihe, ukekwaho icyaha yabanje kurasa umwarimu ariko amurasa nabi, maze ajya mu kindi cyumba cy’ishuri arasa umunyeshuri, na we waje gupfa nyuma.
Nyuma y’iraswa ryabaye ku wa Gatanu, guverineri wa South Cotabato, Reynaldo Tamayo, yasabye abantu bakuru batunze imbunda “kuzibika neza” no kureba ko abana batabona uburyo bazigeraho.
Yabwiye Reuters ati: “Ntidushobora kwitega ko abashinzwe umutekano bake bakurikirana umutekano w’abanyeshuri babarirwa mu bihumbi. Tugomba gukorera hamwe, kuko tutabikoze bizatugora cyane gukemura iki kibazo.”










