Nyagatare: Huzuye ubusitani bugezweho bwa miliyoni 465 Frw burimo internet y’ubuntu

Nyagatare: Huzuye ubusitani bugezweho bwa miliyoni 465 Frw burimo internet y’ubuntu

I Nyagatare huzuye ubusitani bugezweho bwatwaye miliyoni 465 Frw, buzafasha abagenda uyu mujyi kubona ahantu heza ho kuruhukira.

Ubu busitani bwiswe Nyagatare Urban Eco Park, bwujujwe hafi y’ibitaro bya Nyagatare mu gishanga gihari. Bwubatswe ku buso bungana na hegitari eshatu, aho bwatwaye miliyoni 465 Frw.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko ubu busitani bwubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi.

Ati “ Ubu umushinga wose wararangiye, turi gushaka abikorera baza kuhakorera bagatanga serivisi zitandukanye. Ku rubyiruko twahashyize internet itishyurwa kandi twifuza ko abaturage bahabyaza umusaruro bakaharuhukira, bakahakorera inama nk’uko tubona Nyandugu ni ko natwe tuhifuza.’’

Uyu muyobozi yijeje ko ukwezi kwa Gicurasi kuzarangira nibura umushoramari yatangiye gukorera mu busitani bwa Nyagatare ku buryo abantu batangira kuhakoresha.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare n’abanyeshuri biga muri Kaminuza zihari, babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bishimiye ubu busitani kuko bugiye kubafasha kubona internet y’ubuntu.

Bigwi Channel wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare ati “ Bizadufasha gukora ubushakashatsi kuko byatugoraga kubona internet, wayiboneraga mu kigo gusa wahava bikaba birarangiye ariko ubu tuzajya tunagenda tugere mu mujyi tuyibone.’’

Shyaka Fred we yavuze ko bishimishije kuba i Nyagatare bubatse ahantu heza ho kuruhukira. Ubusanzwe iyo bagiraga abashyitsi baburaga ahantu babatemberereza.

Ati “Hari ubwo usurwa n’umuntu udashaka kujya muri hoteli kuko izihari zirahenze cyane, ugasanga murashaka kwicara ahantu hahendutse. Rero icyo dusaba rwiyemezamirimo, ntazashyireho ibiciro bihanitse, bazashyire ku biciro biringaniye twese twakwisangamo.’’

Undi muturage yavuze ko bishimiye iterambere akarere kari kugeramo, agaragaza ko ubusitani nk’ubwo basanzwe babubona mu Mujyi wa Kigali.

Akarere ka Nyagatare kari mu turere twunganira Umujyi wa Kigali turi kubakwamo ibikorwaremezo byinshi.

Gafite imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 25 imaze kubakwa mu Mujyi. Kabarizwamo Kaminuza ebyiri, Sitade n’ibindi byinshi bigamije korohereza abahatuye.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *