Urubanza rwa Idrissa Ouedraogo na Ishimwe Vestine ku mwana rwasubitswe

Urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana avuga ko babyaranye rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2026.

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwumvise uru rubanza, aho Idrissa Ouedraogo yari yitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

Mu iburanisha, umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yasabye ko urubanza rusubikwa kuko atari yabonye umwanya uhagije wo gusoma no kwiga dosiye. Yagaragaje ko yayibonye bitinze, bityo akaba atiteguye kuburana.

Nyuma yo kumva ubu busabe, umucamanza yanzuye ko umunyamategeko ahabwa umwanya wo kwiga dosiye, maze urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 2 Ukwakira 2026.

Idrissa Ouedraogo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko Ishimwe Vestine ategekwa kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse urukiko rugategeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’uwo mwana.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko Ishimwe Vestine yari amaze gutanga ikirego cy’ubutane, aho yavuze ko impamvu ashaka gutandukana na Idrissa Ouedraogo ari uko yamuhaga nabi nyuma yo kumenya ko yari asanzwe afite abandi bagore.

Mu nyandiko y’ikirego, Ouedraogo ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo Ishimwe Vestine yavuze bitigeze bibaho.

Ouedraogo kandi avuga ko ikibazo gikomeye kuri we ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atigeze amubona, nubwo avuga ko yakomeje gusaba ko yamwerekwa.

Avuga ko afite impungenge ko kuba ari mu gihe ategereje kuburana ku kirego cy’ubutane bishobora gutuma arushaho gutandukana n’uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.

Ni muri urwo rwego asaba Urukiko gutegeka ko amwerekwa, kugira ngo abashe kumubona no kumenya neza aho ibintu bihagaze.

Ikindi yasabye ni uko hakorwa ibizamini ndangasano bizwi nka DNA hagati ye n’uwo mwana.

Ouedraogo avuga ko ibi bizamini byamufasha gukuraho impungenge afite ku isano afitanye n’umwana, ndetse bikamufasha kumenya niba ari se w’uwo mwana no gukomeza kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi mu gihe byagaragazwa ko ari we se.

Kugeza ubu, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ntirurafata icyemezo ku busabe bwo gukora DNA. Urubanza rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2026, aho uruhande rwa Ishimwe Vestine ruzaba rumaze kubona umwanya uhagije wo kwiga dosiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *