Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, ingabo za Congo ziraye mu nka zasanze mu rwuri rwa J.Kabila maze zirazibaga. Izi ngabo zoherejwe na Leta ya Congo.
Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko rugufi Kabila utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tschisekedi yagiriye muri Goma kuri ubu iri mu maboko ya AFC/M23.
Madamu Kabila yagaragaje ko ingabo za Congo ziraye mu mitungo y’umugabo we zitabiherewe uburenganzira. Iyi mitungo iherereye mu ntara ya Haut-Katanga.
Bivugwa ko izi ngabo zerekeje i Katanga nta byo kurya zifite akaba ari nayo mpamvu zatangiye kwihereza (Kwiba) inka zo kurya mu rwuri rwa J.Kabila. Uretse kwiba Inka kandi izi ngabo zamaze kwiba telephone na mudasobwa (computer) zifashishwaga n’abakozi ba J.Kabila.
Mu magambo ye, Olive Lembe yagize ati:
“Izi ngabo zibye mudasobwa na telefone ngendanwa z’abakozi bo mu rwuri. Baje nta mafunguro bitwaje, ubu bari kubaga inka zacu kugira ngo bazirye”.
Madamu Lembe yagaragaje ko Leta ya Tschisekedi ifite umugambi mubi wo kumwica, izi mpungenge azigize nyuma yuko Congo yohereje ingabo nyinshi mu rugo rwe ruherereye i Limete kugira ngo zisake uru rugo.