Ku wa 26 Gicurasi 2025 Abanyeshuri bo mu kigo cya GS Rumuri giherereye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Akagari ka Gakenke mu mudugudu wa Museke nibwo badukiriye mugenzi wabo maze bakamukubita bahagarikiwe n’umwarimu wabo witwa NIBAGWIRE Caline bikamuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko uyu mwana atari yaje ku ishuri kwiga ahubwo agahengera amasaha yo kurya ageze akaza kurya ku ishuri, agasangayo uyu mubyeyi w’imyaka 35. Aba bana bakekwaho kwica mugenzi wabo bavuga ko uyu mwarimu ariwe wabahaye uburenganzira bwo gukubita mugenzi wabo, bavuga ko bamukubise inshyi mu maso ndetse n’imigeri ku kibuno, uyu wakubitwaga abonye agiye kurembya n’inkoni arirukanka.
Bakomeje basobanura ko ubwo yirukaga yaje kwikubita mu cyobo cya metero imwe y’ubujyakuzimu, bakamukuramo yenda gupfa akajyanwa kwa muganga ariko kubwo amahirwe make ntiyarayeho kubera ko yahise ashiramo umwuka.
Abanyamakuru bagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ikigo cya GS Rumuri yameje ayo makuru ariko avuga ko na we atazi uko byagenze, ku murongo wa telephone yagize ati:
“Uwo mwana wapfuye yituye hasi arikwirukanka asohotse m ishuri, kubera ko hari abandi bana bari bamwirutseho kubera kwirukanka ahita yikubita hasi, umenya yaraguye nabi ahita apfa.”
Akomeza avuga ko yageze aho yaguye akabona umwana ameze nabi bagahita bamujyana kwa muganga, ati:
“Narahageze nsanga umwana nyine ameze nabi, mbonye ameze nabi nahise nifashishije uwo nari masanze turamujyana, mpita ngenda ngumana n’umwana kwa muganga aranataha nyine, turakomeza dukurikirana ibyiwe. Ngaruka ku ishuri kuko leta yari yamutwaye uwo mwana”
Yongeyeho ko atazi uko byatangiye ariko avuga ko bari kubikurikirana kugira ngo bamenye icyateye abo bana kwirukansa mugenzi wabo. Yabaye nk’uhakana amakuru avuga ko ibyo byabaye abo bana bahagarikiwe n’amwarimu nubwo raporo y’ibanga yavumbuwe n’abanyamakuru igaragaza ko abo bana bari kumwe na mwalimu.
Nyuma yo kuvugana n’umuyobozi w’icyo kigo, abanyamakuru bagerageje kuvugana n’umuyobozi wa polisi y’igihugu RUTIKANGA Boniface ntiyagira icyo abitangazaho, yagize ati:
“Bufashe ayo ngayo [Amakuru] tugomba no kurinda uburenganzira bw’umwana”
Kugeza ubu umuyobozi wa GS Rumuri atangaza ko arikugerageza kugarura umwuka mwiza mu kigo kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo nk’ibisanzwe mu gihe iperereza rikomeje, sibyo gusa kuko n’inzego zitandukanye z‘umutekano zagiye zigera muri iki kigo zigatanga ubutumwa bwo kwirinda ubushyamirane ubwo ari bwo bwose. Kugeza ubu abana 6 bari hagati y’imyaka 15-14 n’umurezi 1 ni bo batawe muri yombi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa muri RFI kugira ngo bawusuzume, naho iperereza ryo riracyakomeje.