Mu gitero kidasanzwe cyagabwe n’igisirikare cya Israheli ku wa gatanu, abayobozi bakomeye ba Irani barishwe harimo n’umukuru wa IRGC n’umujyanama mukuru w’ingabo. Kuri Israheli, ibi ni ibikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi za Irani (nuclear ). Ariko se, haba hari indi ntego Netanyahu ahishe?
Uyu muyobozi wa Israheli “Benjamin Netanyahu” yatangaje amagambo yatumye benshi batekereza ko Israel hari izindi ntego ifite, aho yagize ati:
“Igihe kirageze ngo abaturage ba Irani barwanirire ubwisanzure Kandi bigaruze ubunyabigwi bwabo.”
Ubu ni ubutumwa busaba impinduramatwara imbere mu gihugu cya Iran. Gusa, ikibazo kubazwa ni Ese Irani Ishobora kwisanga mu bibazo?
Kugeza ubu Iran yugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu n’ubwisanzure buke [Abaturage ntibemerwa kuvugira mu ruhame], kandi igashijwa no kwibasira uburenganzira bw’abagore n’amoko atandukanye. Imyigaragambyo ya 2022 yagaragaje ko hari ubushake bwo guhindura ibintu, n’ubwo ubutegetsi bukomeje kwihagararaho.
Israel ishobora kuba yaramaze kubona ko igihuru gishibora kuvamo igihunyira, ni ukuvuga ko ubona Iran nk’umwanzi ukomeye maze igahitamo kwishora muri iyi ntambara dore ko imaze kwica abayobozi batandukanye Kandi bakomeye ba Iran.
Biragaragara ko ishaka kweguza ku gitugu ubuyobozi buriho binyuze mu baturage ba Iran, ibi bisa nk’aho bigoye kubera ko abagateye intambwe ya mbere mu kweguza ubuyobozi bwa Iran bagiye biyegerezwa n’abayobozi. Abahabwa amahirwe yo gufasha Israel ni igikomangoma “Pahlavi” umuhungu w’umwami hakiyongeraho na MEK, ariko amateka yayo y’ubufatanye na Saddam Hussein ayikururira icyasha imbere mu gihugu.
Ibi byose biracyari urujijo, kandi bigaragara ko Israheli yashoye umukino ukomeye—ushobora gusiga akarere gashegeshwe cyangwa gutanga amahirwe yo guhindura amateka. Irani nayo iri mu nzira y’amahitamo akomeye: ishobora gukomeza kurwana iyi ntambara nayo igasukwaho umuriro w’ibisasu na Israel cyangwa igahitamo gukemura ibibazo mu mahoro.