Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, izwi nka Knesset, yemeje itegeko rishya ryemerera inkiko guhana igihano cy’urupfu abantu bakekwaho kugira uruhare mu bitero bya Hamas byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 ndetse no gufata abantu bugwate ku bwinshi.

Iri tegeko ryatowe n’abadepite 93 mu gihe nta n’umwe warwanyije icyo cyemezo, mu gihe abandi 27 batitabiriye itora cyangwa bahisemo kutagira uruhande babogamiraho. By’umwihariko, iri tegeko ryashyigikiwe n’abanyapolitiki bo mu butegetsi ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, ibintu bitakunze kubaho muri politiki ya Israel.
Amapfo agaragaza bamwe mu badepite batoye iri tegeko.

Nubwo muri Werurwe uyu mwaka Israel yari yaramaze gutora itegeko ryemerera igihano cy’urupfu ku Banyapalestine bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, iryo tegeko ntiryari rikurikizwa ku byaha byabaye mbere y’uko ritorwa. Ibyo byatumye hashyirwaho andi mategeko yihariye agamije gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare mu bitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023.
Biteganyijweko iri tegeko rizajya rikora muri ubu buryo.

Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizatanga uburyo bwo kuburanisha abantu bakekwaho ibyo bitero mu buryo “bw’amateka”, bamwe bakabigereranya n’urubanza rwa Adolf Eichmann, umwe mu bayobozi b’Abanazi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi. Eichmann yamanitswe mu 1962 nyuma yo guhamwa n’urukiko rwa Israel, akaba ari we muntu rukumbi wari warakatiwe urwo rwego rw’igihano n’urukiko rwa gisivile muri icyo gihugu.
Iri tegeko rishya rishyiraho uburyo bwihariye bwo kuburanisha abantu bakekwaho uruhare rutaziguye muri ibyo bitero, harimo abarwanyi bo mu mutwe wa Nukhba, ishami ryihariye rya al-Qassam Brigades, umutwe wa gisirikare wa Hamas, bafatiwe imbere muri Israel.
Abo bakekwa bashobora gushinjwa ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na Jenoside, ibyaha bishobora gutuma bakatirwa igihano cy’urupfu.

Urubanza ruzabera imbere y’urukiko rwa gisirikare rwihariye ruzakorera i Jerusalem, rukazakoresha amategeko atandukanye n’akoreshwa mu nkiko zisanzwe. Leta ya Israel yavuze kandi ko ibice by’ingenzi by’urubanza, birimo itangizwa ryabwo, imyanzuro ndetse n’igihano, bizajya bifatwa amashusho bigatangazwa kuri internet binyuze ku rubuga rwabigenewe.

Abahuye n’ingaruka z’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira ndetse n’imiryango yabuze ababo na bo bitabiriye ibiganiro byabereye muri komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeko byiga kuri iri tegeko.

Muri abo harimo Carmit Palty Katzir wavuze ko yitabiriye ibyo biganiro kugira ngo arengere uburenganzira bw’abahuye n’ingaruka zikomeye z’ibyo bitero. Yavuze ko umuvandimwe we Elad Katzir yashimuswe iwe mu rugo rwabo rwa Kibbutz Nir Oz mbere yo kwicirwa mu bunyage. Se witwa Rami Katzir yiciwe muri ibyo bitero, mu gihe nyina Hana Katzir yashimuswe nyuma aza kurekurwa.
Iri tegeko rikomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe bavuga ko rigamije guha ubutabera abiciwe ababo, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse no gukoresha igihano cy’urupfu










