Kwita Izina 2026: Abantu barenga ibihumbi 10 biteganyijwe mu birori byo kwita amazina abana 22 b’Ingagi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rwitegura kwakira ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’Ingagi, aho uyu mwaka hazatangwa amazina ku bana 22 b’Ingagi.

Uyu muhango uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba uzitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, barimo ba mukerarugendo ndetse n’inshuti z’u Rwanda.RDB ivuga ko hategerejwe abantu barenga ibihumbi 10, bazitabira ibi birori bizabera mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko bwamaze gutegura uburyo bwo kwakira abashyitsi bazitabira Kwita Izina, cyane ko uyu muhango umaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bizamura ubukerarugendo muri aka karere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko Umujyi wa Musanze ufite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’abashyitsi bitewe n’uko ibikorwa remezo by’ubukerarugendo bikomeje kwiyongera.

Yagaragaje ko muri uyu mujyi honyine habarurwa hoteli zirenga 52, avuga ko izo serivisi zagiye ziyongera bitewe n’iterambere ry’ubukerarugendo.

Ati: “Nko mu Mujyi wa Musanze wonyine, ubu tumaze kugira hoteli zirenga 52. Izo zose zaje kubera ubukerarugendo bumeze neza.”

Yasobanuye ko abashyitsi baza muri Kwita Izina batagira akamaro ku bacuruzi bakomeye gusa, ahubwo ko amafaranga yabo agera no ku bantu bakora imirimo itandukanye, barimo abatwara abantu, abamotari, abacuruza amafunguro n’abatanga serivisi z’amacumbi.

Kwita Izina ibikomeje kuzamura ubucuruzi

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko Kwita Izina atari umuhango wo kwita amazina abana b’Ingagi gusa, ahubwo ko ari igikorwa gifite uruhare runini mu bukungu bw’abaturage.

Mugabowagahunde yavuze ko iyo abashyitsi benshi baje muri Musanze, abaturage bo mu nzego zitandukanye bahita babona amahirwe yo kubona amafaranga binyuze muri serivisi batanga.

Ati: “Abo bantu bose bakenera ababatwara, ari abamotari, aho barara, aho bafatira amafunguro n’ibindi.”

Yongeyeho ko inyungu z’ubukerarugendo zitagarukira ku munsi w’umuhango, kuko abaza muri Kwita Izina bashobora kongera gusura Intara y’Amajyaruguru mu yindi minsi

Abashyitsi barasabwa kuguma mu Majyaruguru igihe kirekire

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko hari gahunda yo gutuma abashyitsi baza Kwita Izina batagarukira gusa ku gusura Ingagi, ahubwo bakamenyeshwa n’ahandi hantu nyaburanga bashobora gusura muri aka karere.

Mugabowagahunde yavuze ko nyuma y’umuhango hakunze kugaragara izamuka ry’umubare w’abasura Intara y’Amajyaruguru.

Ati: “Abasura baje kureba Ingagi, ariko natwe ntitwicaye, turakora ibishoboka byose kugira ngo ubukerarugendo bwacu burenge aho ngaho mu Majyaruguru, burenge ku gusura Ingagi gusa.”

Ibi bisobanuye ko abashyitsi bazajya bashishikarizwa kuguma muri aka karere iminsi myinshi, bagasura n’ahandi hantu nyaburanga ndetse bagakoresha serivisi zitandukanye zitangwa n’abaturage.

Iyi gahunda ishobora gufasha ubucuruzi bwo mu Majyaruguru gukomeza kubona abakiriya no mu gihe ibirori bya Kwita Izina birangiye.

Kwita Izina byahinduye isura y’Intara y’Amajyaruguru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko gahunda yo Kwita Izina yagize uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage ku bukerarugendo.

Kuva yatangira, abaturage bamaze kurushaho kubona ko ubukerarugendo bushobora kubabera isoko y’akazi n’amafaranga, aho kuba igikorwa kigirira akamaro ibigo binini by’ubukerarugendo gusa.

Kwita Izina kandi bykomeje guhuza ibikorwa byo kurengera Ingagi n’iterambere ry’abaturage batuye hafi ya Pariki y’Ibirunga.

Iyo abashyitsi benshi basuye aka karere, amafaranga bakoresha mu macumbi, ingendo, amafunguro, ubuyobozi bw’ubukerarugendo n’ibindi bikorwa, agira uruhare mu kuzamura ubucuruzi bw’abaturage.

Ubukerarugendo bukomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga miliyoni 1,49.

Abo bashyitsi bafashije igihugu kwinjiza arenga miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari yari yinjijwe mu 2024.Muri abo basuye u Rwanda mu mwaka ushize, abagera kuri 155.394 basuye pariki zitandukanye z’igihugu.

Iyi mibare igaragaza ko ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda, cyane cyane mu kwinjiriza igihugu amadovize no guha abaturage amahirwe yo gukora imirimo itandukanye.

Abana 22 b’Ingagi bagiye kwiyongera ku bamaze kwitwa amazina

Abana 22 b’Ingagi bazitwa amazina muri uyu mwaka baziyongera ku bandi 438 bamaze guhabwa amazina kuva umuhango wa Kwita Izina watangira mu Rwanda mu 2005.

Uyu muhango umaze kuba kimwe mu bikorwa bizwi cyane mu bukerarugendo bw’u Rwanda, kuko uhuza ibikorwa byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ubukerarugendo no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Kwita amazina Ingagi kandi bifatwa nk’umwanya wo gukomeza kwereka isi uruhare u Rwanda rushyira mu kubungabunga Ingagi zo mu misozi, imwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi basura igihugu.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira abashyitsi barenga ibihumbi 10 ku wa 4 Nzeri, Intara y’Amajyaruguru na yo ikomeje kwitegura kugira ngo uyu muhango uzabashe gutanga umusaruro ku bukerarugendo, ubucuruzi n’abaturage bo muri aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *