Yago yatangaje ko yababajwe no kuba umugore we yaramutwaye umwana we w’imfura

Umugore wa YAGO
Yisangize abandi

Umuhanzi nyarwanda Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yatangaje ko atashimishijwe no kuba umugore we yaramutwaye umwana we w’imfura mu kiganiro yacishije kuri Youtube ye.

Nyuma y’uko amakuru amaze iminsi avugwa ko umuhanzi Nyarwaya Innocent hamwe n’umugore we Teta Christa batakiri kumwe, uyu muhanzi yaje kugira icyo abivugaho aho yatangaje ko aya makuru ari ukuri gusa ko itangazamakuru riri kubikabiriza.

Uyu muhanzi yirinze kugira byinshi atangaza gusa avuga ko umugore we batakiri kumwe ko yamaze gusubira mu muryango we.

yakomeje avuga ko kuba uyu mugore we batakiri kumwe ko ntaho bihuriye no kuvuga ko haba harabayeho amakimbirane, yabiteye utwatsi avuga ko ntabijyanye n’amakimbirane byabayeho ndetse ko yagiye amusezeye kandi ko ari mu muryango.

Kimwe mu byo Yago avuga ko byamubabaje ku gutandukana n’umugore we ri uko uyu mugore yamutwaye umwana we w’imfura amaze ibyumweru bitatu gusa yongeraho ko kuba yaramusize atari mu rugo akamusezera adahari nabyo biri mu bintu adashobora kuzibagirwa.

 

 

 


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *