Senateri Evode Ntiyiyumvisha uburyo inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zagiye zibona ibyangombwa

Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko hasobanurwa neza uburyo inganda zikora ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga zagiye zibona ibyangombwa byo gukora, agaragaza ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’inzego zigenzura ibikorwa by’inganda.

Uyu musenateri yabigarutseho ubwo hari ikiganiro cyari kigamije kureba uburyo ibikorwa remezo byashyirwa mu byanya by’inganda, aho yagaragaje ko ikibazo cy’inganda zakoze inzoga zitujuje ubuziranenge cyerekana intege nke mu mikoranire y’inzego.

Yibajije uburyo uruganda rushobora guhabwa uburenganzira bwo gukora ikinyobwa runaka, ariko nyuma rukajya gukora ibinyuranye n’ibisabwa, ikibazo kikamenyekana hashize imyaka myinshi.

Ati: “Ni gute umuntu yahabwa ibyangombwa byo gukora inzoga, ariko agakora ibihabanye n’ibyo yavuze azakora, bikagaragara nyuma y’imyaka itanu cyangwa icumi?”

Senateri Evode yavuze ko hakwiye kubaho uburyo bwiza bwo gukurikirana ibikorwa by’inganda kuva zitangiye gukora, aho kugenzura bikaza nyuma y’uko ikibazo kimaze guteza ingaruka.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Leta ifunze zimwe mu nganda zakoraga inzoga zo mu bwoko bwa liqueur, zizwi cyane nka gin, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari ku isoko.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko habayeho intege nke mu igenzura

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yemeye ko kuba ikibazo nk’iki cyarageze ku rwego rwafashe ari ikintu kibabaje, agaragaza ko hari aho igenzura ritakozwe neza.

Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko bamwe mu banyenganda batubahirije inshingano zabo, ndetse ko ibikorwa byabo bishobora kuba byararenze ku mategeko.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko nubwo inzego zigenzura zigomba kongera imbaraga, ba nyir’inganda nabo bagomba kumva ko bafite inshingano zo kurinda ubuzima bw’abakiriya babo.

Yagize ati: “Abanyenganda na bo bagombaga kumva ko badakwiye kurengera.”

Yongeyeho ko ikibazo cy’ubuziranenge bw’ibinyobwa gikeneye kwigwaho mu buryo bwimbitse kugira ngo hashyirweho uburyo bukomeye bwo gukumira ko hari abongera gukora ibicuruzwa bishobora kwangiza abaturage.

Harasabwa igenzura rihoraho ku bicuruzwa

Impaka ku nzoga zitujuje ubuziranenge zagaragaje ko igenzura ry’ibicuruzwa rikwiye kuba igikorwa gihoraho, aho kugenzura gusa igihe ikibazo kimaze kugaragara.

Abakurikiranira hafi iby’inganda bavuga ko guteza imbere ishoramari bigomba kujyana no kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, kuko ibikorwa by’ubucuruzi bidakwiye gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Leta ivuga ko izakomeza gukaza igenzura no gukurikirana abashoramari batubahiriza ibisabwa, mu rwego rwo kurinda abaturage no guteza imbere inganda zikora mu buryo bwizewe.

Uru ni rumwe mu nganda zirenga 100 zatunganyaga inzoga zitujuje ubuziranenge zafunzwe.

Indi Nkuru Wasoma:

Rwanda FDA yongeye gufunga inganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha, itegeka ko ibinyobwa byazo bikurwa ku isoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *