Ubushakashatsi: Kurota Inzozi Mbi Buri Cyumweru Bishobora Kongera Ibyago byo Gupfa Imburagihe

Kurota inzozi ziteye ubwoba ni ibintu bisanzwe bibaho ku bantu benshi, ariko ubushakashatsi bushya bugaragaza ko iyo bibaye kenshi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Abashakashatsi bavuga ko abantu bakuru bakunda kurota inzozi mbi nibura buri cyumweru bashobora kugira ibyago byinshi byo gupfa imburagihe ugereranyije n’abazirota gake.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bune bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bantu barenga 4.000 bari bafite imyaka iri hagati ya 26 na 74. Ubu bushakashatsi bwakurikiranye ubuzima bwabo mu gihe cy’imyaka 18.

Mu ntangiriro y’ubwo bushakashatsi, buri muntu yabajijwe inshuro arota inzozi ziteye ubwoba zikamukangura. Nyuma y’imyaka 18, abashakashatsi basanze abantu 227 bari bamaze gupfa batarageza ku myaka 75.

Nyuma yo gusesengura izindi mpamvu zishobora guteza urupfu zirimo imyaka, umubyibuho ukabije n’ibibazo byo mu mutwe, abashakashatsi basanze abantu barota inzozi mbi nibura buri cyumweru bafite ibyago byikubye gatatu byo gupfa imburagihe, hafi y’uko bimeze ku bantu banywa itabi ryinshi.

Uko inzozi mbi zigira ingaruka ku mubiri

Abahanga bavuga ko kurota bibaho mu gihe ubwonko buba bukora cyane umuntu asinziriye. Iyo inzozi ziteye ubwoba zibaye nyinshi, umubiri ushobora guhita urekura imisemburo irimo adrenaline na cortisol ku rugero rwo hejuru, bigatera ihungabana ry’igihe gito ku mubiri.

Ibi bishobora gutuma umuntu akanguka mu buryo butunguranye, bikamubuza ibitotsi byimbitse umubiri uba ukeneye kugira ngo wisane. Iyo ibi bikomeje kubaho, bishobora kugira ingaruka zirimo kugabanuka k’ubushobozi bwo gutekereza, kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso no kugabanuka kw’ubudahangarwa bw’umubiri.

Abashakashatsi bavuga kandi ko kudasinzira neza igihe kirekire bishobora kwihutisha gusaza kw’uturemangingo tw’umubiri, bikongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye.

Ubundi bushakashatsi bwanagaragaje ko abantu bakunda kurota inzozi mbi buri cyumweru bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara indwara ya Parkinson hakiri kare. Ibi bikekwa ko bifitanye isano n’impinduka ziba mu gice cy’ubwonko gishinzwe kugenzura inzozi n’ibitotsi.

Ni ryari umuntu akwiye kwivuza?

Nubwo bimeze bityo, ntabwo buri muntu urota inzozi mbi aba azarwara cyangwa ngo apfe imburagihe. Abahanga bagaragaza ko inzozi mbi zishobora guterwa na stress, ihungabana, ibitotsi bidahagije cyangwa izindi ndwara, bityo umuntu uzibona kenshi akwiye kugisha inama umuganga kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

Imibare igaragaza ko nibura 5% by’abantu bakuru barota inzozi ziteye ubwoba buri cyumweru, mu gihe 12.5% bazirota nibura rimwe mu kwezi.

Kubungabunga ubuzima bw’ibitotsi, kugabanya stress no kwivuza hakiri kare igihe inzozi mbi zikomeje kuba nyinshi ni bimwe mu byafasha kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *