Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga bwemeje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbiriri na SEDO bahagaritswe mu kazi, mu gihe hategerejwe iperereza ku byaha bakekwaho birimo gusaba umuturage Frw 50,000 no kumukomeretsa.
Aba bayobozi bahagaritswe ku wa 28 Nzeri 2026, nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko basabye nyir’akabari amafaranga ibihumbi 50,000 Frw bavuga ko ari amande, ariko ntibamuhe inyemezabwishyu.
Amakuru avuga ko mbere y’ibi aba bayobozi bari banywereye mu rugo rw’umuturage inzoga, ndetse batinda gutaha. Bageze mu isantere, basanze akabari gakora, basaba nyirako gutanga ayo mafaranga. Nyuma asabye inyemezabwishyu barayimwima, ahubwo batangira kumujyana ku kagari.
Bivugwa ko mu nzira nyir’akabari yemeye gutanga amafaranga, ahamagara umuntu ngo ayamuzanire. Mu gihe bari bamutegereje, yaje guhunga, agwa ku gishyitsi arakomereka mu maso. Uwamuzaniye amafaranga ageze aho yari ari atamubonye, maze abo bayobozi batwara amafaranga baragenda. Nyir’akabari yahise ajyanwa kwa muganga n’abaturage.
Ku munsi wakurikiyeho, abaturage bagejeje ikibazo ku buyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, busaba ko ibyabaye bikurikiranwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yemeje ko aba bayobozi bahagaritswe by’agateganyo.
“Ni byo abo bayobozi bahagaritswe by’agateganyo igihe kitazwi kugira ngo bakorweho iperereza ku byo bakekwaho bijyanye n’imyitwarire mibi birimo gusagarira umuturage bakamukomeretsa banamwaka amafaranga ntibamuha icyemezabwishyu.”
Ku bijyanye n’uko abaturage bazabona serivisi mu gihe aba bayobozi bahagaritswe, Byicaza yavuze ko Umurenge wa Nyarusange ufite abakozi benshi bashobora gukomeza gutanga serivisi.
Yasobanuye ko umurenge wamaze guteganya uburyo serivisi zizakomeza kugera ku baturage, mu gihe n’akarere ka Muhanga kari gutegura uburyo bwo gukemura iki kibazo hashingiwe ku nshingano zako.










