Drone yitwaje igisasu yabonetse ku kibuga cy’indege cyo mu Budage: Ese u Burusiya bwaba bubifitemo uruhare?

Abayobozi b’u Budage bakomeje gukora iperereza ku drone yari yitwaje igisasu yabonetse ku Kibuga cy’Indege cya Leipzig/Halle, mu gihe hakomeje kwibazwa niba hari aho iki gikorwa gihuriye n’u Burusiya.

Iyo drone yabonetse hafi y’indege zitwara imizigo zo mu bwoko bwa Antonov zikoreshwa na Ukraine. Inzego z’umutekano zahise zohereza roboti yihariye isuzuma ibisasu, nyuma ishami rishinzwe kubisenya rikuraho uburyo bwari kuyituritsa.

Mu mezi ashize, u Budage bwibasiwe n’ikorwa ry’indege nto zitagira abapilote (drones) ziguruka mu buryo butemewe hejuru y’ahantu h’ingenzi harimo ibibuga by’indege, ibirindiro bya gisirikare, ibyambu n’ibikorwaremezo by’ingufu. Ibi byatumye inzego z’umutekano zongera gukaza ingamba zo kurinda ibikorwa remezo.

Abayobozi b’u Budage ntibaratangaza uwihishe inyuma y’iki gikorwa, ariko Polisi y’Igihugu yavuze ko hari impungenge ko bimwe muri ibi bikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’ibikorwa by’ubutasi cyangwa ibyo guhungabanya umutekano bikekwa ko byashyigikirwa n’u Burusiya.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwakomeje guhakana ibyo bushinjwa byose, buvuga ko nta ruhare bugira mu bikorwa nk’ibi.

Abashinzwe iperereza bavuga ko hakiri kare kugira ngo hagaragazwe uwabigizemo uruhare, bityo iperereza rikaba rigikomeje mbere yo gufata umwanzuro ku nyirabayazana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *