Amakuru yamenyekanye kuri uyu munsi ku wa gatanu taliki ya 07 Kanama 2026 yemeza ko Désiré, murumuna w’umunyarwenya Mitsutsu, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini arwaye.
Mu mezi ashize, Mitsutsu yari yaragaragaje ko murumuna we yari arembye, aho uburwayi bwari bwaratumye agira impinduka zikomeye ku isura n’umubiri. Yanigeze no gusaba ubufasha kugira ngo abashe gukomeza kumuvuza.
yanakomeje gusaba ibyamamare bikomeye kugera ku murwayi, kuko desire yahoraga yifuza kubona bamwe muri bo. Harimo Israel Mbonye n’abandi batandukanye, ariko bakomeza kugenda bamugeraho nk’uko babisabwaga. Ni mu gihe kandi banwe binyuze ku mbuga zabo zitandukanye bakomeje kwihanganisha Mitsutsu ndetse n’umuryango muri rusange.
Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’umuryango we rivuga igihe n’aho azashyingurirwa cyangwa ibindi bijyanye n’ikiriyo. Gusa, amakuru yizewe yemeza ko Désiré yamaze kwitaba Imana.
Twihanganishije Mitsutsu, umuryango we, inshuti n’abandi bose bababajwe n’iki gihombo.










