Abimukira bava muri Maroc bakomeje kwinjira muri Espagne ari benshi, abahasiga ubuzima na bo bariyongera.

Ceuta ni agace ka Espagne gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika, ku mupaka uhuza iki gihugu na Maroc. Aka gace ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane n’abimukira bashaka kwinjira ku Mugabane w’u Burayi.

Kuwa Kane, amagana y’abimukira, barimo abagabo benshi n’ingimbi, binjiye muri Ceuta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe bambutse uruzitiro rugabanya Maroc na Ceuta, mu gihe abandi bagerageje kuhagera bambuka inyanja boga.

Nibura abantu 18 bapfiriye muri urwo rugendo nyuma yo kurohama mu nyanja, ubwo bageragezaga kugera ku butaka bugenzurwa na Espagne. Inzego zibishinzwe zivuga ko umubare w’abahitanywe n’uru rugendo ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bikomeje.

Mu gace ka Fnideq muri Maroc, hagaragaye imodoka nyinshi zitwaye urubyiruko, harimo n’abatarageza ku myaka y’ubukure, berekeza hafi y’umupaka wa Ceuta. Hari n’abahisemo kugenda n’amaguru banyuze mu bihuru, bashaka kwirinda guhura n’inzego z’umutekano za Maroc.

Umubare w’abimukira bageze muri Ceuta muri iyi minsi ni wo munini ugaragaye kuva mu mwaka wa 2021, ubwo abantu barenga 10.000 bambukaga uwo mupaka mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, binjira muri aka gace gafite ubuso bwa kilometero kare 18,5.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Leta ya Espagne yatangaje ko igiye kohereza abasirikare muri Ceuta kugira ngo bafashe mu gucunga umutekano no gukaza ingamba zo gukumira ubwinshi bw’abinjira mu buryo butemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *