Nigeria: Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 12, abagore n’abana barashimutwa.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku mudugudu wo muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, bica abantu 12 banashimuta abagore n’abana.

Umwe mu baturage batuye mu gace kagabweho igitero yavuze ko abantu batandatu bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu yabo nyuma yo gutwikirwa n’abagabye icyo gitero.

Nk’uko abaturage babitangaje, abo bitwaje intwaro bageze mu gace ka Lajinge ahagana saa tanu z’ijoro zo kuwa Gatandatu, batangira kugaba ibitero ku baturage bikomeza kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Aka gace kamaze igihe kibangamiwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro isahura imidugudu, igashimuta abaturage kugira ngo isabe ingurane y’amafaranga, ndetse ikaniba amatungo.

Umwe mu baturage witwa Auwal Hassan yabwiye Reuters ko muri icyo gitero abantu 12 bishwe, abandi bane bagakomereka, mu gihe abagore n’abana benshi bashimuswe nyuma y’uko abagabye igitero bibye amatungo menshi.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Sokoto, Ahmed Rufai, yatangaje ko iperereza ku by’iki gitero ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane abagikoze ndetse hafatwe ingamba zo kubakurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *