Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zengaga inzoga ndetse kizambura uburenganzira bwo gukora, nyuma yo gusanga ibikorwa byazo bitujuje ibisabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi nganda zitagifite uburenganzira bwo gukomeza gukora cyangwa gushyira ibinyobwa ku isoko.
Mu nganda zafatiwe iki cyemezo harimo:
- Ingufu Gin Ltd,
- NBG Ltd,
- Sky Drop Industries Ltd,
- Africana Buffalo Ltd,
- Nopa Company Ltd,
- Roots Investment Group Ltd,
- Rugali Agro-Processing Company Ltd na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.
Rwanda FDA yasabye kandi abaturage n’abacuruzi gukura ku isoko inzoga zakozwe n’izi nganda, zirimo n’izisanzwe zizwi ku izina ry’“ibyuma”, kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora guterwa no kuzikoresha.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’iz’inkorano, nyuma y’uko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 40 bapfuye bazize kuzikoresha.
Uretse abahitanywe na zo, hari n’abandi bagize ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo uburwayi bukomeye ndetse bamwe bakaba baratakaje ubushobozi bwo kureba.
Inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zikomoka ahantu hatazwi cyangwa zidafite ibimenyetso byemeza ko zujuje ubuziranenge, no gutanga amakuru igihe babonye ibinyobwa bikekwa ko bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.










