Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bagejejwe ku mavuriro atandukanye mu gihugu bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abagera kuri 50 bahasize ubuzima.
Kuva kuwa 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ibikorwa by’inganda umunani zikora inzoga nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitubahiriza amabwiriza agenga ikorwa ry’ibinyobwa bisembuye.
Izahagaritswe ni inganda zikora inzoga zizwi nka “ibyuma”, aho n’ibinyobwa byazo byahise bikurwa ku isoko.
Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bicuruzwa ku isoko.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje gufatwa nk’icyorezo bitewe n’ingaruka zikomeye gikomeje guteza ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Twe tubona ari icyorezo. Dushingiye ku mibare dufite, kuva uyu mwaka watangira, amavuriro yo hirya no hino mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza bazize kunywa inzoga n’ibindi binyobwa nk’ibyo. Hari aho twabonye abarwayi benshi icyarimwe, nko muri Ngoma aho barenga 100, no mu tundi turere nka Nyagatare n’Intara y’Amajyepfo. Muri abo twakiriye, bamwe barakize, abandi bitaba Imana, kandi hari n’abapfuye bataragera kwa muganga. Kugeza ubu tumaze kubarura abagera kuri 50 bapfuye.”
Dr. Nsanzimana yavuze kandi ko izi nzoga zatumye abagera ku 100 bahuma burundu, abandi bagira ibibazo by’ubwonko bimara igihe kirekire, indwara z’umwijima n’izindi ngaruka zikomeye ku buzima.
Yagaragaje ko ikibazo cyagiye gifata indi ntera uko imyaka yagiye ishira, avuga ko mbere Abanyarwanda bari bamenyereye inzoga gakondo nk’urwagwa n’ikigage, ariko nyuma hakaza izifite urugero rwa alcool ruri hagati ya dogere 40 na 50, abaturage benshi batari bamenyereye kunywa, ndetse hakaza n’abazikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Ni icyorezo mu by’ukuri, kandi tugomba kugihangana nk’uko duhangana n’ibindi byorezo. Nitutabikemura ubu, ingaruka zabyo tuzazishyura mu gihe kiri imbere.”
Minisitiri yasobanuye kandi ko hari bamwe bashinga inganda zemewe zikora ibinyobwa, ariko nyuma bakabivangamo ibinyabutabire bishobora guteza uburwayi n’impfu, maze ibyo binyobwa bikagurishwa abaturage bavuga ko ari ibisanzwe. Ibyo ngo ni byo bikomeje guteza ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange mu gihugu.










