Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’igwingira gikomeje kwibasira abana bo muri iyi Ntara giterwa ahanini n’imirire mibi, ubukene, isuku n’isukura bidahagije ndetse n’ubumenyi buke ku mirire iboneye. Yasabye inzego zose n’abaturage guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo iki kibazo gihashywe burundu.
Yabitangaje ku wa 23 Nyakanga 2026 i Karongi, mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ngamba zo kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba. Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yitabirwa n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umwana.
Igwingira rikomeje kuba ikibazo gikomeye
Igwingira ni kimwe mu bibazo bikomeye byibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, aho inzobere mu buzima zigaragaza ko rigira ingaruka zirambye ku mikurire y’umwana, ubushobozi bwo kwiga, gutekereza no kugira ubuzima bwiza mu gihe kizaza.
Imibare yavuye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho y’Ingo mu Rwanda (EICV7) igaragaza ko Intara y’Iburengerazuba ifite igipimo cy’igwingira cya 32,7%, kikaba kiri hejuru y’impuzandengo y’igihugu iri kuri 27%. U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya iki gipimo kikagera munsi ya 15% bitarenze mu mwaka wa 2029.
Impamvu zitera igwingira
Guverineri Ntibitura yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje impamvu nyamukuru zituma ikibazo cy’igwingira gikomeza kugaragara muri iyi Ntara.
Muri zo harimo kutabona indyo yuzuye kandi ihagije ku bana no ku babyeyi, ubukene, isuku n’isukura bidahagije, kutitabira serivisi z’ubuzima, kutita ku bagore batwite n’abonsa, ubumenyi buke ku mirire iboneye ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.Yashimangiye ko kurwanya igwingira bitagomba gusigara ari inshingano z’urwego rumwe gusa, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’inzego zose z’ubuyobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.
Ngororero yashimiwe intambwe yateye
Nubwo Intara y’Iburengerazuba ikiri mu zifite igipimo kiri hejuru, Akarere ka Ngororero kagaragajwe nk’urugero rwiza nyuma yo kugabanya igwingira kuva kuri 51% mu 2021 rikagera kuri 33%, intambwe abayobozi bavuga ko ikwiye kwigirwaho n’utundi turere.
Guverinoma yasabye kongera ingamba
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye ubuyobozi bw’Intara n’uturere kongera imbaraga mu kurwanya igwingira, hibandwa ku guteza imbere ubuhinzi butanga ibiribwa bihagije no gukomeza kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.
Yagize ati:”Dukwiye kwita cyane ku buhinzi abantu bakabona ibiryo bihagije. Tugomba gukomeza kwigisha abantu uburyo bategura indyo yuzuye kugira ngo buri mubyeyi amenye icyo akwiriye kugaburira umwana.”
Haracyakenewe ingamba zihariye
Nubwo imibare igaragaza ko hagati ya 2020 na 2025 Intara y’Iburengerazuba yagabanyije igipimo cy’igwingira ku kigero cya 7,3%, mu turere twa Rusizi na Karongi ikibazo nticyagabanutse, ahubwo cyiyongereyeho gato.
Ibi byatumye hasabwa ingamba zihariye zigamije gukemura ibibazo byihariye biri muri utu turere, kugira ngo igihugu kibashe kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya igwingira no kurinda abana ingaruka z’imirire mibi.






