Ukraine ishobora guhura n’itumba rikomeye kurusha andi yose kuva u Burusiya bwatangiza igitero cyagutse mu 2022, nk’uko umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yabitangarije BBC.
Alexander De Croo, uyobora Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, yavuze ko hari ibyago byo kuba “ibibazo bikomeye by’ubutabazi” mu gihe ibitero by’u Burusiya byatuma abaturage babura amashanyarazi n’amazi.
De Croo, uri muri Ukraine kandi akaba ari umwe mu bayobozi bakuru ba Loni, yashinjije u Burusiya kwibasira ku buryo buhoraho ibikorwa remezo by’ingufu by’iki gihugu.
Yavuze ko ubu hari “isiganwa n’igihe” kugira ngo imiyoboro y’amashanyarazi isanwe mbere y’uko igihe cy’imbeho kigera, ubushyuhe bukagabanuka cyane.
Mu mezi ashize, u Burusiya na Ukraine byongereye ibitero byo mu kirere, nubwo impande zombi zihakana ko zigambiriye kwibasira ibikorwa remezo by’abasivili.
Mu bitero biheruka, u Burusiya bwatangiye gukoresha drones zikoresha moteri za jet, zikagenda ku muvuduko mwinshi kandi bikaba bigoye kuzihagarika. Ibyo bitero byabaye hafi buri gihe, cyane cyane ku murwa mukuru Kyiv.
Byinshi muri ibyo bitero byibasiye ibikorwa remezo bitandukanye, birimo ibigo by’ubucuruzi, ububiko, inganda, sitasiyo za lisansi ndetse n’ibikorwa remezo by’ingufu.
Ukraine na yo ikomeje kugaba ibitero bya drones bigera kure mu butaka bw’u Burusiya, ahanini byibasiye ibikorwa bijyanye na gaz, peteroli ndetse n’ibigo bishinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa.
Ibihugu byombi bihakana ko bigambiriye kwibasira abasivili. Ibitero byahitanye abantu byongeye kubaho nyuma y’uko intumwa za Perezida wa Amerika, Donald Trump, zijya i Moscou kuganira na Perezida Vladimir Putin ndetse no i Kyiv kuganira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu mpera z’icyumweru gishize.
Kuwa kane, abayobozi ba Ukraine bavuze ko abantu batanu bishwe, abandi 67 bagakomereka mu gitero cya drone cy’u Burusiya cyagabwe ku kigo cy’ubucuruzi mu mujyi wa Pavlohrad, mu ntara ya Dnipropetrovsk.
Mu ntangiriro z’icyumweru, ibindi bigo bibiri by’ubucuruzi na byo byari byibasiwe n’ibitero by’indege by’u Burusiya. Abantu babiri barishwe, abandi 28 barakomereka mu bitero byagabwe mu mijyi ya Zaporizhzhia na Sumy.
U Burusiya bwatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu Ukraine yagabye igitero cya drones zitwarwa mu mazi ku mujyi wa Sochi. Bavuze ko abantu 28 bakomeretse, mu gihe abandi batatu bapfuye mu bindi bitero byashinjwe Ukraine.
Abantu babiri na bo bishwe mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo drones z’u Burusiya zagabaga igitero ku mupaka uhuza Ukraine na Moldova.
Moldova, igihugu gituranye na Ukraine, na yo imaze kurushaho kugerwaho n’ingaruka z’iyi ntambara.
Intambara yuzuye hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka irenga ine n’igice, kuva Perezida Vladimir Putin atangiza igitero kuri Ukraine.
De Croo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, yabwiye BBC ati: “Iri tumba rizaba rikomeye kurusha andi yose kuva intambara yatangira.”
Yavuze ko Ukraine yinjira muri iki gihe cy’imbeho “ifite ubushobozi buke cyane” bwo guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka.
Yongeyeho ko Loni “ihangayikishijwe cyane” n’uko iki gihe cy’imbeho gishobora kuzamera.
Izi mpungenge zishingiye ku byo De Croo avuga ko ari ugukomeza kwibasira ku buryo “buhoraho kandi buteguye” ibikorwa remezo by’abasivili n’iby’ingufu.
Ati: “Ni sitasiyo za lisansi, ibigo by’ubucuruzi, inyubako z’ibigo, ariko cyane cyane ibikorwa remezo by’ingufu, imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi. Nta mpamvu n’imwe ibisobanura.”
Yavuze ko mu gihe ibintu byaba bibi cyane, abaturage bashobora kubura amashanyarazi akenewe mu gushyushya amazu, mu gihe imiyoboro y’amazi n’itwarwa ry’imyanda ishobora guhagarara.

De Croo yagize ati: “Ubushyuhe bushobora kugera ku rwego nk’uru hano ku buryo ibintu byaba hafi yo kuba ikibazo gikomeye cy’ubutabazi.”
Mu gihe cy’imbeho, ubushyuhe muri Ukraine bushobora kugera kuri dogere -20°C.
De Croo yavuze ko iyo amashanyarazi n’ibikorwa remezo by’ingenzi byangijwe bikomeye, bishobora gutuma abaturage bahura n’“ububabare bukomeye”.
Mu rwego rwo gufasha Ukraine kwitegura igihe cy’imbeho, Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) ririmo gufasha mu gusana ibice by’ibikorwa remezo by’ingufu byangijwe mu gihe cy’imbeho ishize.
Ririmo kandi gushyiraho uburyo burambye kandi butatanye bwo gutanga amashanyarazi, ku buryo ibitero bitabasha kubyangiza byose icyarimwe.
De Croo yavuze ko kurangiza iyi mirimo, ikorwa mu bihe bikomeye kandi bishobora gushyira ubuzima bw’abayikora mu kaga, ari “nk’akazi hafi kadashoboka”.
Ati: “Barimo gusana ibi bikorwa remezo mu gihe sirene zo kuburira ibitero by’indege zivuga buri gihe. Kandi bazi ko aho bakorera ari ahantu hashobora kwibasirwa.”
Ati: “Ugerageza gusana, ariko hari igihe umunsi wose udashobora gukora kubera ko biba biteje akaga cyane.”










