Uganda: Umugore yafunzwe azira guhatiriza umwana kumira inshinge 46


Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 45 witwa Juliet Tushabeomwe yafunzwe akurikiranyweho guhatiriza umwana w’imyaka umunani, abereye mukase, kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda.


Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abaganga bavumbuye izi nshinge mu nda y’uwo mwana. Byaje kumenyekana nyuma y’igihe umwana amaranye ububabare bukomeye mu nda, ibintu byateye impungenge abo mu muryango.


Nyirasenge w’uwo mwana, Birungi Eunice, ni we wafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga kugira ngo asuzumwe. Nyuma yo gukorerwa ibizamini birimo X-ray na CT-Scan, abaganga babonye ko mu nda harimo ibintu bikomeye, bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Mbarara.


Abaganga bo muri ibyo bitaro ni bo bakoze igikorwa cyo kubaga uwo mwana, babasha kumukuramo inshinge 46 zari zimaze igihe mu nda. Bivugwa ko izi nshinge yazihabwaga buhoro buhoro mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho yazizingirwaga mu mpapuro, agategekwa kuzirya ndetse akaziherekezwa n’igikoma cyo kuzimanuza.


Se w’uwo mwana, Twinomugisha Simon, yatangaje ko impamvu nyamukuru y’ubu bugizi bwa nabi ari amakimbirane yari hagati y’umugore we n’uwo mwana. Yavuze ko umugore atifuzaga ko umwana akomeza kuvugana na nyina umubyara, ndetse ngo yamusabye kubihagarika, bitaba ibyo akazamwirukana.


Uyu mugore ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mitooma, mu gihe ategereje gushyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.


Ibi byabaye byateye benshi impungenge, byibutsa ubukana bw’ihohoterwa rikorerwa abana n’akamaro ko kurushaho kubarinda no gutabara hakiri kare igihe hagaragaye ibimenyetso by’ihohoterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *