Umupolisi wari umaze igihe abura inkweto zimukwira yahawe izifite ibice 52 ku bipimo byo mu Burayi
Polisi ya Uganda yahaye umupolisi wayo, PPC Olepus Jovian, inkweto zihariye nyuma y’igihe kinini ahura n’ikibazo cyo kubura inkweto zimukwira kubera ubunini bw’ikirenge cye.
Kumunsi wo kuwa Kane, ubuyobozi bushinzwe ibikoresho muri Polisi ya Uganda bwamushyikirije inkweto z’akazi zifite ibice 17 ku bipimo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), bingana n’ibice 52 ku bipimo byo mu Burayi (EU).
Izo nkweto bivugwa ko zifite uburebure bwa sentimetero zirenga 33.
Izi nkweto ni nini cyane ugereranyije n’izisanzwe zambarwa n’abagabo benshi, kuko akenshi usanga inkweto nini zikoreshwa cyane ziri hagati y’ibice 10 na 11 ku bipimo bya US cyangwa 42 na 43 ku bipimo byo mu Burayi.
Polisi ya Uganda yavuze ko kuva Olepus Jovian yinjiye muri uru rwego, yakomeje kugira ikibazo cyo kubona inkweto zimukwira, ibintu byamubangamiraga mu kazi ke ka buri munsi.
Amakuru aturuka muri Polisi ya Uganda avuga ko izi nkweto zakozwe by’umwihariko kugira ngo zihuze n’ingano y’ikirenge cye, nyuma yo gusanga inkweto zisanzwe zikoreshwa n’abapolisi zitashoboraga kumukwira.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bagaragaje gutungurwa n’ingano y’izo nkweto, abandi bashimira Polisi ya Uganda kuba yarashatse igisubizo ku kibazo cy’umukozi wayo.
Cc: New Vision





