Urubyiruko rwigishijwe uko rwakoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rw’u Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga rugaragaza ko rwiteguye neza guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo guhabwa ubumenyi n’inzira byakwifashisha muri urwo rugamba.

Urubyiruko rwatangaje ko rwungutse ubumenyi bwimbitse ku mateka y’u Rwanda, kuva mbere y’igihe cy’Ubukoloni, mu gihe cyabwo, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bihe byakurikiyeho. Ruvuga ko aya mateka rwize neza azarufasha guhangana n’abashaka kuyagoreka cyangwa kuyakoresha mu gukwirakwiza amakuru atari yo.

Ibi byagarutsweho n’abagize itsinda ryitwa “The Winners Team Inkotanyi Cyane”, rizwi cyane ku rubuga rwa TikTok. Kuri iki Cyumweru, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushaka ubumenyi bwimbitse ku mateka y’u Rwanda bakuye ahantu hizewe.

Bagaragaje ko nubwo benshi muri bo bari basanzwe bamenya amateka binyuze mu byo babwiwe cyangwa basomye, gusura urwibutso byabafashije kubona amakuru arambuye kandi ashingiye ku bimenyetso bifatika.

Nyuma y’uruzinduko rwabo, abagize iri tsinda ry’urubyiruko ryiyemeje kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko barushijeho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda. Bemeza ko ubumenyi bungutse buzabafasha kunyomoza ibinyoma n’ibigamije kugoreka amateka, kandi ko batazaceceka imbere y’abashaka kuyahindura uko bitari.

Israel Uwimanikunda yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byabafashije kubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ubukana n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bityo bikaba bitashoboka ko hari uwabagoreka cyangwa ngo abashuke ku mateka y’Igihugu.

Yasobanuye ko mu bihe byashize urubyiruko rwakoreshejwe nabi n’abayobozi barushukaga rugakoreshwa mu bikorwa byasenye Igihugu birimo kubiba amacakubiri no gukwirakwiza urwango. Yavuze ko urubyiruko rw’iki gihe rufite inshingano zo gukoresha imbaraga n’ubushobozi byarwo mu kubaka Igihugu, kuvuga ukuri ku mateka no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Ku ruhande rwa Emmanuel Ndayikunda, yavuze ko uruzinduko bakoze muri uru rwibutso rwabongereye ubumenyi ku mateka yaranze u Rwanda, kandi ko ibyo bungutse bizabafasha gusobanurira abandi ukuri ku byabaye.

Yagaragaje ko bazakoresha ayo makuru mu gukangurira bagenzi babo gusura inzibutso kugira ngo birebere ukuri n’ibimenyetso bihari, aho kwemera amakuru ayobya cyangwa ibinyoma bikwirakwizwa n’abapfobya Jenoside. Yongeyeho ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu kandi rufite uruhare rukomeye mu kurinda amateka no guteza imbere u Rwanda.

Umuyobozi w’itsinda “The Winners Team Inkotanyi Cyane”, Hassinah Uhiriwe, uzwi nka Mamy kuri TikTok, yavuze ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kubona amakuru y’ukuri azabafasha mu rugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko uru ruzinduko rwabongereye ubumenyi ndetse rukabaha icyizere cyo gusubiza no kunyomoza amakuru ayobya asakazwa n’abagoreka amateka. Yavuze ko hari byinshi batari bazi mbere, ariko ko nyuma yo kwirebera no kwigira ku rwibutso, bafite ubushobozi bwo guhangana n’abapfobya Jenoside bishingikirije ku kuri no ku bumenyi bwizewe.

Yashimangiye ko ubu bafite umukoro wo gukomeza kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga no mu zindi nzira zose bakoresha, kandi ko batazaterwa ubwoba cyangwa ngo bacike intege muri urwo rugamba.

Ku ruhande rwa Solange Mukanizeyimana, Umunyamabanga wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, yavuze ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera inyigisho mbi rwahawe mbere yayo. Yagaragaje ko iyo rutaza gutozwa urwango, amacakubiri n’ubugome, hari benshi mu bazize Jenoside bashoboraga kurokoka. Yashimangiye ko ari ngombwa ko urubyiruko rw’iki gihe rwigishwa amateka nyayo kugira ngo rutazigera rusubira mu makosa nk’ayo yabaye mu bihe byashize.

Solange Mukanizeyimana yavuze ko urubyiruko rukwiye gukangurirwa kwamagana ibikorwa byose bihonyora uburenganzira bwa muntu no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose. Yashimangiye ko ari ingenzi ko abakiri bato babana mu bwumvikane kandi bakabera urugero rwiza abakiri bato babakurikiye, kugira ngo igihugu kizakomeze kugira abaturage bafite indangagaciro nziza kandi hirindwe kongera kuba amahano nka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe na Unity Club-Intwararumuri kuwa 27 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yavuze ko gukomeza kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda ari ingenzi kugira ngo rusobanukirwe ibyabaye kandi rwirinde ko byazongera kubaho.

Yasobanuye ko Jenoside itabaye impanuka cyangwa ikintu cyabaye mu buryo butunguranye, ahubwo ko yatewe n’imiyoborere mibi, inyigisho mbi n’ibikorwa by’urwango byagiye byimakazwa kugeza ubwo byafashwe nk’ibisanzwe mu muryango nyarwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko ari ngombwa ko amateka yigishwa uko yakabaye kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe inkomoko y’ibyabaye, bityo rubashe kugira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.

Mu Rwanda, urubyiruko rufite umwanya ukomeye nk’imbaraga zubaka igihugu, kuko rugira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse no gushimangira imiyoborere myiza, ari na yo mpamvu gushora imbaraga mu burere n’ubumenyi byarwo bikomeje guhabwa agaciro gakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *