Rwanda: Urubyiruko rwahagurukiye guhindura isura y’imiturire mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga ‘Sahara Residence’
Uko bwije n’uko bukeye, umuvuduko w’iterambere ry’u Mujyi wa Kigali ukomeza gutangaza benshi, cyane cyane binyuze mu nyubako z’imiturirwa zikomeza kuzamurwa mu bice bitandukanye. Gusa, nubwo kenshi imishinga nk’iyi yagiye iharirwa abashoramari bamaze igihe mu mupira w’ubucuruzi cyangwa abanyamahanga bafite imari itubutse, ubu isura yatangiye guhinduka. Mu buryo bugaragarira amaso, urubyiruko rw’u Rwanda rwatangiye gukura…