Abanyeshuri 10 bo mu ishuri rya Hope Haven Christian Secondary School berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Siyansi, kizabera muri George R. Brown Convention Center.
Aba bana ni abatsinze irushanwa rya First Lego League mu mwaka wa 2025-2026 ku rwego rw’igihugu.
Amarushanwa ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM), hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge buhangano (AI).
Abanyeshuri batoranyijwe barushanwa mu guhanga Robots no gukoresha ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bitandukanye biri mu gihugu, nk’ibijyanye n’amashanyarazi yaba ayo ku muyoboro mugari cyangwa akomoka ku mirasire y’izuba, kongera amazi n’ibindi.
Ni irushanwa ryabereye bwa mbere mu Rwanda muri 2023, rikaba ritegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, rigahuza abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye.
Amarushanwa aba banyeshuri batsinze yabaye ku ya 21 Gashyantare 2026, akaba yarabereye muri Kigali Convention Centre, aho yitabiriwe n’ibigo bitandukanye by’amashuri byaturutse hirya no hino mu gihugu.
Nyuma yo kurushanwa ku bijyanye no gukora Robots, akanama nkemurampaka karateranye gatanga amanota maze gatangaza amashuri atatu yahize ayandi, aho iryabaye irya mbere ari Hope Haven Christian Secondary School ari na ryo ryagiye guhagararira u Rwanda muri Amerika, irya kabiri ryabaye Maranyundo Girls School ryo mu Karere ka Bugesera, naho irya gatatu riba ES Stella Matutina ryo mu Karere ka Rulindo.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisieri y’Uburezi, Irere Claudette.
Minisitiri Irere yibukije abanyeshuri ko ayo marushanwa atubaka ubumenyi bwa tekiniki gusa, ahubwo ko afasha no gutekereza byimbitse, gukorera hamwe no guhanga udushya, bigatera abiga gukomeza guhangana n’ibibazo bahura na byo no kubishakira ibisubizo bishya.
Yagize ati “Iyo wubatse Robot cyangwa ugakora porogaramu ya AI ikemura ikibazo, ntibiba bijyanye gusa n’ibikoresho cyangwa kode, ahubwo biba bijyanye n’imitekerereze irimo ubwenge, kwihangana no kugira ubushake bwo kugerageza, ukaba watsindwa, ariko ukongera ukagerageza”.
Yakomeje asaba abandi bafatanyabikorwa kongera imbaraga muri aya marushanwa kugira ngo akomeze kuba buri mwaka, ndetse n’ibigo by’amashuri byitabira bikomeze kwiyongera.
Aba banyeshuri bagiye guhagararira u Rwanda muri Amerika, buriye indege mu ijoro ryo ku wa 27 Mata, bikaba biteganyijwe ko bazatangira kurushanwa n’abandi baturutse mu bindi bihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2026.
Irushanwa rya First Lego League ryabaye muri Werurwe 2024 ryabereye nanone muri Kigaki Convention Centre, ryitabiriwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu mahanga, icyo gihe Perezida Kagame wari witabiriye iki gikorwa, akaba yarabahaye bose mudasobwa, agamije kubatera imbaraga zo kurushaho gukunda ibyo biga.