Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo nshya “Itabaza”
Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya yise “Itabaza”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Iyi ndirimbo igaruka ku kuba Imana itandukanye n’abantu, ko idahinduka kandi ko iyo itanze isezerano irisohoza nk’uko yabivuze. Mu magambo ayigize, aba baririmbyi bashishikariza abakristo…
