U Rwanda rwatangije ikoranabuhanga mu gutera intanga inka n’ingurube

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubworozi bukoresha ikoranabuhanga, Sosiyete KT Hub yamuritse uburyo bushya bwo gutera inka n’ingurube intanga hifashishijwe camera zifasha abaganga b’amatungo gusuzuma mbere y’uko intanga ziterwa, hagamijwe kugabanya ikibazo cy’intanga zidafata no kongera umusaruro mu bworozi.

Iri koranabuhanga ryamuritswe ku wa 23 Nyakanga 2026, mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ribera ku Mulindi wa Kigali. Ni imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 19, rikaba rizamara iminsi 10.

Muri uyu mwaka, iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika barenga 600, barimo abantu ku giti cyabo, amatsinda n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo. Ni umubare wiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2025, aho abamurika bari barenga 500, ndetse no mu myaka itanu ishize aho batageraga kuri 300.

Camera ebyiri zifasha kumenya ikibazo mbere yo gutera intanga

Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Théoneste, yavuze ko iri koranabuhanga ryatejwe imbere ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kuva ku gutumiza intanga mu mahanga, kuzikwirakwiza no kuzigeza ku bavuzi b’amatungo bazitera.

Yasobanuye ko hifashishwa camera ebyiri zifite inshingano zitandukanye.

Camera ya mbere yinjizwa mu myanya myibarukiro y’itungo ikareba niba nta ndwara, uburwayi cyangwa ibindi bibazo bishobora gutuma intanga idafata. Iyo hagaragaye ikibazo nk’ubwandu cyangwa amashyira, itungo ribanza kuvurwa mbere yo guterwa intanga.

Camera ya kabiri yo igenzura ubuziranenge bw’intanga ubwayo mbere y’uko iterwa. Ifasha umuganga kureba niba intanga ikiri nzima kandi ishobora gutanga umusaruro mwiza.

Kabahizi yavuze ko ubu buryo buzafasha gukuraho uburyo bwo gukeka impamvu intanga zidakunda gufata.Yagize ati, hari igihe intanga iba yarabitswe neza kandi ari nzima, ariko ntifate bitewe n’uko itewe igihe kitari cyo cyangwa ahantu hari uburwayi butagaragara n’amaso.

Iri koranabuhanga rifasha kumenya ikibazo nyacyo mbere yo gutera intanga.

Rizafasha kongera umusaruro w’aborozi

KT Hub yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha aborozi kugabanya igihombo baterwaga n’uko amatungo yaterwaga intanga inshuro nyinshi ntizifate.

Iyo ikibazo kigaragaye, itungo rihabwa imiti cyangwa imisemburo irifasha kongera kurinda mu gihe gito, nyuma rikongera guterwa intanga igihe gikwiye.

Kabahizi yavuze kandi ko sosiyete yabo ifite icyororo cy’inka zo muri Brésil, zitanga umukamo mwinshi. Yagaragaje ko uko ubu bwoko buzagenda bwiyongera mu Rwanda, hari inka zizajya zitanga hagati ya litiro 25 na 30 z’amata ku munsi.

Yanavuze ko KT Hub ifite ubushobozi bwo kubika intanga zigera kuri miliyoni 10, kandi ari yo ifite iri koranabuhanga ryagurishijwe Leta y’u Rwanda.

Abaganga b’amatungo bazabanza guhugurwa ku mikoreshereze y’ibi bikoresho, bahabwe camera n’ibindi bikenerwa mbere yo gutangira kubifashisha mu gufasha aborozi hirya no hino mu gihugu.

Guverinoma irashaka ko ritangira gukoreshwa vuba

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikabikorwa ry’uyu mwaka ishingiye ku guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi, kuko ari urwego rufite uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda.Yagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi bitanga hafi 19% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), mu gihe hafi 70% by’inganda zo mu Rwanda zitunganya umusaruro ukomoka muri uru rwego.

Yashimangiye ko guhanga ibishya no gukoresha ikoranabuhanga ari imwe mu nzira zizafasha gukemura ibibazo bikibangamiye ubuhinzi n’ubworozi, anavuga ko Guverinoma yifuza ko ibyamuritswe byatangira gukoreshwa guhera mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo wa 2027A.

Umusaruro w’amata ukomeje kwiyongera

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu myaka 14 ishize, umusaruro w’amata mu Rwanda wikubye inshuro eshatu.

Mu mwaka wa 2010, igihugu cyari gifite umusaruro wa toni 334.727 z’amata, mu gihe mu 2024 wageze kuri toni 1.092.430. Nanone kandi, amata umuntu umwe anywa ku mwaka yavuye kuri litiro 37,3 agera kuri litiro 79,9, ibintu bigaragaza ko ubworozi bukomeje gutera imbere.

Iri koranabuhanga rishya ritegerejweho kongera umusaruro, kugabanya ibihombo by’aborozi no guteza imbere ubworozi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *