Ese kuki hari abanyeshuri bo muri Kaminuza bavuga ko “Bourse” itabanyuze?

Kuba umunyeshuri yatsindiye umwanya wo kwiga muri Kaminuza, cyane cyane avuye mu muryango wari usanzwe udafite amikoro ahagije, biba ari amahirwe akomeye. Ibyo bikarushaho kuba byiza iyo hiyongereho kugenerwa amafaranga azajya amufasha mu buzima bwe bw’ishuri. Gusa n’ubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bavuga ko…

Soma inkuru yose

Ishoramari mu Buhinzi Riracyari Rito, BRD Isaba Kongera Inkunga Ihabwa Abahinzi

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko hakiri amahirwe menshi yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ishimangira ko gukomeza gufasha amabanki kugabanya ibyago byo gutanga inguzanyo bizafasha abahinzi n’aborozi kubona igishoro bakeneye. Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyibanze ku buryo bwo korohereza urwego rw’ubuhinzi kubona serivisi z’imari, aho hagaragajwe ko nubwo hari intambwe imaze guterwa,…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose

Ikigega ‘Aguka Youth Fund’ kimaze kugeramo miliyari 1,5 Frw, cyitezweho gufasha urubyiruko kwiteza imbere

Ikigega cy’Ingwate cy’Urubyiruko kizwi nka Aguka Youth Fund kimaze kugeramo miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye zo guteza imbere imishinga yarwo. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Népo Abdallah Utumatwishima, mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru cya Rwanda Broadcasting Agency kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5…

Soma inkuru yose