Gisenyi–Goma yafunzwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya “Ebora” Kiri kuvuza ubuhuha muri DRC.
Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu District yafunzwe by’agateganyo kubera icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri RDC.
Imipaka yafunzwe irimo uwa Petite Barrière, Grande Barrière ndetse n’uwa Kabuhanga ihuza Gisenyi na Goma.
Ubuyobozi: “Ni icyemezo cyo kurengera ubuzima bw’abaturage”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamirije IGIHE dukesha aya makuru ko imipaka yafunzwe mu buryo bw’agateganyo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Yagize ati: “Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunzwe by’agateganyo mu gukurikirana icyorezo cya Ebola. Turakomeza kuganira n’abaturage dusobanura impamvu z’iki cyemezo.”
Yasabye abaturage kwihangana, ashimangira ko icyemezo gifite intego yo kurengera ubuzima bwabo.
Igikorwa cyo gusuzuma abagenzi kirakomeje
Nubwo imipaka yafunzwe, inzego z’ubuzima zikomeje gusuzuma abantu bari kwambuka bava muri RDC ndetse n’Abanye-Congo bari kwinjira mu Rwanda, kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo. Uretse kandi imipaka ya Rubavu, imipaka ihuza Rusizi na Bukavu yo muri RDC iracyakora nk’uko bisanzwe.
Icyorezo cya Ebola gikomeje kuvuza ubuhuha muri RDC
Mu mpera z’icyumweru gishize, byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri muri RDC hagaragaye umurwayi mushya wa Ebola. Mu gihe Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo cyatangaje ko kugeza ubu abantu banduye bageze kuri 336, mu gihe abamaze guhitanwa na yo ari 87.
U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kwirinda
Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko bukomeje gufata ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, harimo gusuzuma abagenzi no gukorana n’inzego z’ubuzima mu karere. Abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, birinda kugenda mu bice byagaragayemo icyorezo ndetse no gutanga amakuru ku gihe igihe hari ibimenyetso by’indwara.
AMAFOTO Y’UMUPAKA




Src: IGIHE
Umwanditsi: CYIZA Theogene










