Ibyuma biragatsindwa n’Imana: Musenyeri Sinayobye agira icyo asaba urubyiruko
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yasabye urubyiruko kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, aho gukururwa n’ibisindisha, cyane cyane ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge bizwi nka ‘ibyuma’. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Musenyeri Sinayobye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo…
