Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri University of California San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko imashini zikoreshwa muri za salon mu kumisha inzara za gel zishobora kwangiza utunyangingo tw’uruhu, bitewe n’imirasire ya ultraviolet (UV).
Nk’uko IGIHE ibitangaza, ubu bushakashatsi bwatangajwe muri Nature Communications, bukaba bugaragaza ko gukoresha izi mashini kenshi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uruhu.
Imirasire ya UV yangiza utunyangingo
Abashakashatsi bagaragaje ko gushyira intoki munsi y’urumuri rutangwa n’izi mashini mu gihe cy’iminota 20 bishobora gutuma hafi 30% by’utunyangingo two mu gice cy’uruhu cyashyizwe muri iyo mashini dupfa.
Iyo umuntu yongeye gushyira intoki muri iyo mashini inshuro eshatu zikurikiranyije, ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 70% by’utunyangingo tw’icyo gice dushobora gupfa.
IGIHE ivuga ko ibi byatumye abashakashatsi basaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’izi mashini, cyane cyane ku bantu bazikoresha kenshi.
Habamo imirasire ikomeye kurusha iy’izuba
Itsinda ry’abashakashatsi ryagaragaje ko ubukana bw’imirasire ya UV ituruka muri izi mashini bushobora kuba bwinshi ugereranyije n’imirasire umuntu ahura na yo igihe ari ku zuba.
Ludmil Alexandrov, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko abantu bashobora gutekereza ko izi mashini nta ngaruka zikomeye zigira ku buzima, nyamara ubushakashatsi ku ngaruka zazo ku turemangingo tw’uruhu butari bwagutse bihagije.
Ati: “Urebye uko ibi bikoresho bigaragazwa, umuntu ashobora gutekereza ko nta ngaruka bigira, ariko mu by’ukuri nta muntu wari warize bihagije kuri ibi bikoresho n’ingaruka bigira ku muntu.”
UV zikoreshwa cyane mu kumisha gel polish
Imashini za UV zikoreshwa cyane muri za salon mu kumisha no gukomeza gel polish ishyirwa ku nzara z’intoki cyangwa iz’ibirenge.
Iyo gel imaze gushyirwa ku nzara, intoki cyangwa ibirenge bishyirwa muri iyo mashini kugira ngo urumuri rwa UV rufashe iyo gel gukomera mu gihe gito.
Amakuru dukesha IGIHE agaragaza ko ubu buryo bwo gutunganya inzara bumaze kumenyerwa, ariko abashakashatsi bakomeza kwiga ku ngaruka z’imirasire ya UV uruhu ruhura na yo.
Ni iki umuntu yakora kugira ngo agabanye ingaruka?
Abashaka kugabanya uko uruhu rwabo ruhura n’imirasire ya UV bashobora guhitamo uburyo bwo gutunganya inzara budasaba gukoresha izi mashini.
Hari kandi uburyo bwo gukoresha amavuta arinda uruhu imirasire y’izuba, azwi nka sunscreen cyangwa sunblock, mbere yo gushyira intoki munsi y’urumuri rwa UV.











