Huye: Polisi yahuguye abakozi n’abarwaza ku gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye , uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye.

Aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rw’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe kwirinda ,gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro no kugabanya ingaruka zishobora guterwa na zo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abakozi n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare kumenya uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya inkongi.

Ati : “Ni igikorwa kigamije kwigisha, guhugura, kwibutsa abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare uruhare rwabo mu kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro. Ni ubukangurambaga Polisi ikomeje gukora ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego zitandukanye mu gukumira inkongi.”

CIP Hassan Kamanzi yavuze kandi ko amahugurwa agamije gutuma abantu bamenya uko bitwara mu gihe bahuye n’inkongi, bakoresheje ibikoresho bitandukanye bibafasha kuyikumira cyangwa kuyizimya babyikoreye.

Ati: “Ni amahugurwa turi gutanga hagamijwe gukumira inkongi y’umuriro, abaturage bakamenya uko bitwara mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bakoresheje ibikoresho bitandukanye.”

CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye aya mahugurwa abasobanurira amoko y’inkongi z’umuriro, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zafatwa mu kuzikumira.

Abitabiriye amahugurwa kandi bigishijwe uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto ndetse n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro, kugira ngo babashe kugira icyo bakora mu gihe inkongi itangiye, mbere y’uko ubufasha bw’inzego zibishinzwe bugera aho yabereye.

Dr. Jean Pierre Uzabakiriho, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kabutare, yavuze ku kamaro ko kuba abakozi n’abarwaza b’ibitaro bahawe aya mahugurwa.

Ati : “Turashimira Polisi iduhaye aya mahugurwa kuko ni ingenzi adufasha kumenya uko twakwirinda inkongi y’umuriro, uko twakwitwara mu gihe ibaye ndetse n’uburyo bwo gukoresha ibikoresho byo kuyizimya.”

Umwe mu bahuguwe, Nzitonda Serge, na we yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kongera ubumenyi ku buryo bwo kwirinda no guhangana n’inkongi y’umuriro.

Ati “Aya mahugurwa yamfashije kumenya byinshi ku nkongi y’umuriro, cyane cyane uko nayirinda, uko nakwitwara mu gihe ibaye ndetse n’uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto.”

Undi wahuguwe, Mizero Bella Scovia, yavuze ko ubumenyi bahawe na Polisi buzabafasha kurushaho kwitwararika no kugira uruhare mu gukumira inkongi.

Ati :“Namenye ko gukumira inkongi atari inshingano z’abashinzwe kuzimya umuriro gusa, ahubwo ko buri wese afite uruhare mu kuyirinda no kugira icyo akora mu gihe itangiye.”

Aya mahugurwa yabereye mu bitaro bya Kabutare kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, akaba agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi n’abarwaza mu gukumira inkongi, kuyitahura hakiri kare no kugira icyo bakora mu buryo bwizewe mu gihe ibaye.

AMAFOTO:

Umwanditsi: CYIZA Theogene | Gate of Wise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *