Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026 saa Munani 02:00 PM, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri n’ubugenzuzi by’Amashuri (NESA),cyatangaje amanota y’ibizamini bya Leta ku mashuri abanza n’icyiciro rusange. Ni igikorwa cyaciye ku muyoboro wa YouTube wa NESA ndetse amanota atangwa kuri website ya NESA.

NESA yatangaje ko yashyize mu myanya abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta mu buryo bukurikira:
Abanyeshuri 17,412 bagiye kujya muri S1 nibo bahawe kwiga baba mu kigo naho abandi 226,546 bahabwa kwiga bataha iwabo.
Abanyeshuri 18,944 bagiye kujya mu mwaka wa 4 wisumbuye (S4) nibo bahawe kwiga bacumbikirwa hanyuma abandi 57,276 bahabwa kwiga bataha.
Abanyeshuri 26,098 nibo bahawe kwiga amasomo y’imyuga bacumbikirwa naho abandi 17,747 bahabwa kwiga bataha.
Abanyeshuri 7,497 bahawe kwiga amasomo nderabarezi no kuba abafasha b’abaganga bahawe ibigo bibacumbikira mu gihe abandi 148 bahawe kwiga bataha.

Rwego Mutijima Bruno Licky wiga muri École Internationale La Racine riherereye mu Karere ka Bugesera ni we wahize abandi bana bose mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu umwaka w’amashuri wa 2025/26 aho yagize agize amanota 99,6%.










