Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu gihugu yabuze amanota 0.4% ngo abone 100%

Rwego Mutijima Bruno, umunyeshuri wigaga muri Ecole Internationale La Racine mu Karere ka Bugesera, ni we wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Rwego Mutijima Bruno yatsinze ku rwego rwo hejuru, aho yasigaje amanota 0.4% ngo agere kuri 100%. Umunyeshuri wamukurikiye we yabonye 99.4%, mu gihe uwa gatatu na we yiga mu ishuri ryo mu Karere ka Bugesera, Wisdom School Bugesera.

Gutsinda by’abanyeshuri byariyongereye

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi na NESA igaragaza ko muri uyu mwaka w’amashuri, 88.21% by’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari bo babitsinze.

Ni umubare wazamutse ugereranyije na 2024/2025, ubwo abatsinze bari 75.6%.Muri rusange, abanyeshuri 277,579 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Ku bijyanye n’itandukaniro rishingiye ku gitsina, abakobwa batsinze ku kigero cya 87.1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89.59%.

Ku cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, O’Level, umusaruro w’abanyeshuri batsinze wageze kuri 85.7%. Muri abo, abakobwa batsinze ku kigero cya 82.63%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89.8%.

Ibi bisobanura ko mu byiciro byombi, abahungu bagize igipimo cyo gutsinda kiri hejuru ugereranyije n’abakobwa.

Umunyeshuri wa mbere yahembwe mudasobwa

Rwego Mutijima Bruno, wabaye uwa mbere mu mashuri abanza, yahembwe mudasobwa nk’ishimwe ry’umusaruro mwiza yagezeho mu bizamini bya Leta.

Uyu muhango wo gutangaza ibyavuye mu bizamini bya Leta bya 2025/2026 wabereye i Camp Kigali, uyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Nelson Mbarushimana.

Imibare yatangajwe igaragaza ko umusaruro w’abanyeshuri batsinze amashuri abanza wazamutse cyane ugereranyije n’umwaka w’amashuri ushize, ibintu Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ari kimwe mu bipimo by’iterambere ry’imyigishirize n’imyigire mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *