RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse ibitaro bya Rampara

Abaturage bo mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kugira ubwoba nyuma y’uko abarwayi ba Ebola n’abari bayikekwaho batorotse ibitaro bya Rampara biherereye hafi y’Umujyi wa Bunia.

Amakuru yatangajwe n’urubuga Actualite.cd avuga ko aba barwayi bari batandatu, barimo batatu byari byamaze kwemezwa ko banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, ndetse n’abandi batatu bari bakiri gukurikiranwa.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, nyuma y’umwuka mubi wabereye muri ibyo bitaro ubwo abaturage bazaga gufata umurambo wa umwe mu bishwe na Ebola.

Abaganga banze gutanga uwo murambo bavuga ko amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Ebola abuza abaturage gushyingura umuntu wishwe n’iki cyorezo badafashijwe n’inzego z’ubuzima.

Nyuma y’ayo makimbirane, abantu bamwe batwitse amahema n’ibikoresho byifashishwaga mu kuvura abarwayi ba Ebola, ibintu byateye urujijo ndetse biha icyuho abarwayi bahita batoroka.

Ibi byateje impungenge zikomeye mu baturage, bigeza aho abo barwayi batoroka aribyo bishobora guteza ingaruka n’umwuka mubi mu baturage, cyane ko Ebola yandurira mu guhura n’uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi y’umubiri we.

Kugeza ubu, muri RDC abantu barenga 150 bamaze guhitanwa na Ebola, mu gihe abandi basaga 600 bakekwaho kuyandura.

Hagati aho, Africa CDC yatangaje ko ikomeje gukorana n’inzego z’ubuzima za Congo mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuyobozi wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya yamaze kugera mu Mujyi wa Bunia aho ari kuganira n’inzego z’ubuzima ku buryo bwo kongera ubushobozi bwo kwakira no kuvura abarwayi.

Dr. Kaseya yavuze ko biteguye kwakira abarwayi benshi mu gihe bagikomeje gushakisha abantu bose bahuye n’abanduye Ebola.

Mu mpera z’iki cyumweru kandi hateganyijwe inama izabera muri Kampala izahuza abayobozi bo muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo hamwe n’inzego z’ubuzima muri Afurika, hagamijwe gukaza ingamba zo gukumira ko Ebola yakwira mu karere.

One thought on “RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse ibitaro bya Rampara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *