Ubushakashatsi Bugaragaza Ko Inyamaswa Zirenga 97% Ku Isi Zidafite Amagufa
Isi ibamo amoko menshi y’inyamaswa, ariko igitangaje ni uko igice kinini cyazo kitagira amagufa cyangwa urutirigongo. Abahanga mu binyabuzima bavuga ko inyamaswa zidafite urutirigongo ari zo ziganje ku Isi haba mu mubare w’ubwoko bwazo no mu bwinshi bw’ibinyabuzima bihari. Izi nyamaswa zizwi nka invertebrates zirimo amoko menshi atandukanye, kuva ku dusimba n’udukoko duto tutaboneshwa amaso…
