Ubushakashatsi Bugaragaza Ko Inyamaswa Zirenga 97% Ku Isi Zidafite Amagufa

Isi ibamo amoko menshi y’inyamaswa, ariko igitangaje ni uko igice kinini cyazo kitagira amagufa cyangwa urutirigongo. Abahanga mu binyabuzima bavuga ko inyamaswa zidafite urutirigongo ari zo ziganje ku Isi haba mu mubare w’ubwoko bwazo no mu bwinshi bw’ibinyabuzima bihari.

Izi nyamaswa zizwi nka invertebrates zirimo amoko menshi atandukanye, kuva ku dusimba n’udukoko duto tutaboneshwa amaso yonyine kugeza ku nyamaswa nini zo mu nyanja nka octopus, jellyfish, coral n’izindi.

Ubushakashatsi bw’abahanga bugaragaza ko inyamaswa zidafite amagufa zingana na 97% by’inyamaswa zose zituye Isi, mu gihe izifite urutirigongo zirimo inyamaswa z’inyamabere, amafi, inyoni, ibikururanda n’ibikeri zigize umubare muto ugereranyije na zo.

Kugeza ubu, hamaze kumenyekana amoko arenga miliyoni imwe y’izi nyamaswa, ariko abashakashatsi bemeza ko hari andi mamiliyoni menshi ataravumburwa, cyane cyane atuye mu nyanja no mu mashyamba atarigeze akorwamo ubushakashatsi buhagije.

Abahanga bavuga ko imwe mu mpamvu zatumye izi nyamaswa zigwira cyane ari ubushobozi bwazo bwo kororoka vuba no kumenyera ibidukikije bitandukanye.

Hari amoko amwe ashobora gutera amagi menshi cyane mu gihe gito, mu gihe andi ashobora kororoka mu buryo bwihariye butaboneka ku nyamaswa zifite urutirigongo.

Ikindi gituma zikomeza kubaho ni ubushobozi bwo gutura ahantu hatandukanye, harimo mu nyanja, mu butaka, mu butayu, mu mashyamba ndetse no mu bice bifite ubushyuhe cyangwa ubukonje bukabije.

Nubwo ari nto ugereranyije n’izindi nyamaswa, zifite uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Zifasha mu gusakaza imbuto, kwanduza indabo (pollination), kubora ibisigazwa by’ibinyabuzima no kuba ibiribwa by’andi moko menshi y’inyamaswa.

Abahanga bavuga ko iyo izi nyamaswa zitapfaga vuba cyangwa ngo ziribwe n’izindi nyamaswa, umubare wazo wari kwiyongera ku buryo washoboraga guhungabanya uburinganire bw’urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi.

Ni yo mpamvu ubuzima bwazo bugizwe no kororoka cyane, ariko na bwo bukarangira vuba, ibintu bifasha gukomeza uburinganire hagati y’amoko yose y’ibinyabuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *