Menya igihe gukoresha WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga bishobora kuvamo icyaha
Gutukana, gusebanya, gukwirakwiza amakuru y’ibanga, kwiyitirira undi muntu cyangwa kohereza ubutumwa bw’ibikangisho kuri internet si buri gihe bifatwa nk’urwenya. Mu Rwanda, ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka mu rwego rw’amategeko bitewe n’uburyo byakozwemo n’ingaruka byateje. Muri iki gihe, telefoni n’imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram, TikTok na X bimaze kuba igikoresho gikomeye mu itumanaho. Umuntu ashobora…
