Teng Teng yasabye gusubizwa imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo gutandukana na ‘manager’ we

Umwana w’umunyarwenya akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Teng Teng, ari kumwe n’umuryango we, batangaje ko bafite impungenge zikomeye nyuma y’uko bavuga ko uwari ushinzwe kureberera inyungu ze, Michael, yigaruriye imbuga nkoranyambaga z’uyu mwana ndetse akamwambura ububasha bwo kuzigenzura.

Mu byo batangaje, bavuga ko izo mbuga zafunguwe mu mazina ya Teng Teng kandi zikaba zarubatswe hashingiwe ku bikorwa bye, amashusho ye ndetse n’impano ye yatumye akundwa n’abatari bake ku Isi.

Se wa Teng Teng yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uyu wahoze ari ‘manager’, basanze batagifite uburyo bwo kugera kuri konti zose z’uyu mwana, ibintu bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku bikorwa bye ndetse n’inyungu akura mu kazi akora.

Uyu muryango uvuga ko utunguwe no kuba amafaranga batangarizwaga nk’ava mu bikorwa bya Teng Teng yari make cyane ugereranyije n’ubwinshi bw’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Bavuga ko buri kwezi bahabwaga 100$ gusa, babwirwa ko ari yo yinjira yose iva kuri YouTube n’izindi mbuga, nyamara Teng Teng afite umubare munini w’abamukurikira ndetse amashusho ye akarebwa n’abatari bake.

Kuri ubu, Teng Teng n’umuryango we basaba ko basubizwa uburenganzira busesuye ku mbuga nkoranyambaga ze, zirimo YouTube ikurikirwa n’abarenga miliyoni enye, TikTok ifite abarenga miliyoni 12 ndetse na Instagram ikurikirwa n’abasaga miliyoni ebyiri.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugarukwaho ibibazo by’abahanzi n’ibyamamare byinshi bivuga ko hari abajyanama cyangwa aba-manager babo bajya bagira uruhare mu kwigarurira konti n’imiyoboro yabo yinjiriza amafaranga, bikarangira bibateje ibibazo mu rugendo rwabo rw’umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *