Urukingo rwa Malaria rwagabanyije impfu z’abana muri Afurika – Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bushya kandi bwizewe bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi cya The Lancet, bwemeje ko urukingo rwa Malaria rwa RTS,S rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’abana mu bihugu bya mbere byatangiye kurutanga muri Afurika. Mu gihe cy’imyaka ine, ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umwana umwe mu bana umunani bapfaga bazize Malaria yarokowe mu bana bari…
