Urukingo rwa Malaria rwagabanyije impfu z’abana muri Afurika – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya kandi bwizewe bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi cya The Lancet, bwemeje ko urukingo rwa Malaria rwa RTS,S rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’abana mu bihugu bya mbere byatangiye kurutanga muri Afurika.

Mu gihe cy’imyaka ine, ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umwana umwe mu bana umunani bapfaga bazize Malaria yarokowe mu bana bari bemerewe guhabwa uru rukingo muri Ghana, Kenya na Malawi.

Abashakashatsi bavuga ko izi ngaruka nziza zishobora kuzarushaho kwiyongera no mu bindi bihugu bya Afurika biri gutangira gukoresha uru rukingo cyane cyane mu duce twugarijwe cyane na Malaria.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri gahunda yiswe Malaria Vaccine Implementation Programme (MVIP), yasuzumaga uko urukingo rwa Malaria rwakiriwe ndetse n’ingaruka rwagize muri ibyo bihugu kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2023.

Dr. Kate O’Brien, umuyobozi w’ishami ry’inkingo muri World Health Organization (WHO)⁠, yavuze ko ubu bushakashatsi ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko inkingo za Malaria zishobora guhindura amateka y’impfu z’abana muri Afurika.

Yagize ati:“Ni gihamya ikomeye yerekana ubushobozi bw’inkingo za Malaria mu kugabanya impfu z’abana muri Afurika. Birakenewe cyane ko ibibazo by’amikoro bikemurwa kugira ngo gahunda yo gukingira yihutishwe.”

Nubwo hari intambwe imaze guterwa ku rwego rw’Isi, Malaria iracyica abana benshi muri Afurika. Mu mwaka wa 2024 gusa, habaruwe abana bagera ku 438,000 bapfuye bazize Malaria muri Afurika.Abashakashatsi bavuga ko ubuzima bw’abana ibihumbi n’ibihumbi bushobora gukizwa buri mwaka binyuze mu gukwirakwiza cyane inkingo za Malaria zemejwe na WHO zirimo RTS,S ndetse na R21.

WHO isobanura ko uburyo bwiza bwo kurwanya Malaria ari uguhuza inkingo n’izindi ngamba zirimo gukoresha inzitiramibu zirimo umuti wica imibu, kwisuzumisha hakiri kare no kubona imiti yizewe.

Dr. Daniel Ngamije Madandi, umuyobozi w’ishami rya Malaria n’indwara zititaweho cyane muri WHO, yavuze ko uru rukingo rwongereye uburyo bwo kurinda abana Malaria cyane cyane mu bihugu bikoresha izindi ngamba zo kuyirwanya.

Gahunda y’uru rukingo ifasha no gutanga izindi serivisi z’ubuzima.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko gahunda y’inkingo enye zisabwa ku rukingo rwa Malaria ituma abana bagaruka kenshi kwa muganga, bikaba bitanga amahirwe yo kubaha n’izindi nkingo cyangwa serivisi z’ubuzima icyarimwe.Muri zo harimo inkingo z’iseru, meningite, guhabwa Vitamine A ndetse no gutanga inzitiramibu zirimo umuti wica imibu.

Ubushakashatsi kandi bwemeje ko gutangira gutanga urukingo rwa Malaria bitigeze bigabanya umubare w’abana bahabwa izindi nkingo cyangwa abakoresha inzitiramibu.Abashakashatsi bagaragaje ko abana benshi batakoreshaga inzitiramibu bahawe uru rukingo, bituma umubare munini w’abana nibura ubona uburyo bumwe bwo kwirinda Malaria, yaba urukingo cyangwa inzitiramibu, cyangwa byombi.

Harasabwa kongerwa imbaraga mu gukwirakwiza uru rukingo.

Kugeza ubu, ibihugu 25 byo muri Afurika byugarijwe na Malaria byatangiye gutanga uru rukingo muri gahunda z’igihugu zo gukingira abana.Buri mwaka, abana barenga miliyoni 10 ni bo biteganyijwe ko bazahabwa uru rukingo muri ibyo bihugu.Abashakashatsi bavuga ko ibi bihugu bifite ikibazo cya Malaria kingana cyangwa kiruta icyagaragaye mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi, bityo niba urukingo ruzatangwa neza ku kigero gihagije, ruzakiza ubuzima bw’abana benshi cyane kurushaho

Nubwo inkingo zihari zihagije kugira ngo zikwirakwizwe mu bihugu byinshi, ikibazo gikomeye gisigaye ari ubushobozi bw’amafaranga yo kuzigeza ku bana bose bazikeneye.Abanditse ubu bushakashatsi basoje bavuga ko hakenewe kwihutisha gahunda yo gukwirakwiza inkingo za Malaria mu duce iyi ndwara ikomeje kuba intandaro y’impfu nyinshi z’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *