Mugabowagahunde Maurice yaburiye urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka rugakora

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko n’abandi bantu bafite ingeso yo kwiringira imikino y’amahirwe, ibisindisha n’ibiyobyabwenge kubivamo, bagashyira imbaraga mu gukora no kwiteza imbere. Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ribera mu Karere ka Musanze. Iri murikagurisha ryatangiye…

Soma inkuru yose

Kwita Izina 2026: Abantu barenga ibihumbi 10 biteganyijwe mu birori byo kwita amazina abana 22 b’Ingagi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rwitegura kwakira ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’Ingagi, aho uyu mwaka hazatangwa amazina ku bana 22 b’Ingagi. Uyu muhango uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba uzitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, barimo ba mukerarugendo ndetse n’inshuti z’u Rwanda.RDB ivuga ko hategerejwe abantu…

Soma inkuru yose