Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko n’abandi bantu bafite ingeso yo kwiringira imikino y’amahirwe, ibisindisha n’ibiyobyabwenge kubivamo, bagashyira imbaraga mu gukora no kwiteza imbere.
Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ribera mu Karere ka Musanze.
Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 19 Kanama 2026, rikazageza ku wa 2 Nzeri 2026. Ryitabiriwe n’abamurika 146, barimo abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abanyamahanga batandatu baturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iri murikagurisha, Guverineri Mugabowagahunde yashimangiye ko iterambere n’ubukire bitagerwaho umuntu yiringiye amahirwe cyangwa ibiyobyabwenge, ahubwo ko bisaba gukora.
Yagize ati: “ tubugeraho tubukoreye, atari uko mwazindukiye mu biyobyabwenge, kuko umuntu wazindukiye mu kunywa ibyuma imitekerereze n’ubushobozi bwo gutekereza biragabanyuka cyangwa bigashiraho burundu, byiyongera ku bizera imikino y’amahirwe ‘Aviator’ n’ibindi ntabwo umuntu akwiriye kuvuga ngo azakira ari uko akijijwe ni amahirwe.”
Yakomeje asaba abafite izo ngeso kuzireka bagashaka ibikorwa bibateza imbere.
Ati: “Mubivemo, muvane amaboko mu mifuka mukore, ibisindisha n’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi muzivemo, mushake ibyo mukora mwiteze imbere.”
Guverineri yagaragaje ko ibikorwa by’abikorera byerekanwa muri iri murikagurisha bishobora kubera urubyiruko n’abandi baturage urugero rw’ibikorwa bakora bikababyarira inyungu.
Ati: “Kandi nkurikije ibyo nabonye mu imurikabikorwa hari byinshi byabafasha gutegura Igihugu cyiza n’ejo heza habo hazaza.”
Ibisindisha byagiye bigira ingaruka ku baturage
Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rufata ingamba zo gukumira no gukuraho ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge.
Izi nzoga zagiye ziteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abaturage, aho abarenga 500 bagiye bajyanwa kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga.
Muri abo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bavuga ko bahumye burundu.
Ibi byatumye ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge n’izindi ngeso mbi gikomeza kuvugwaho cyane, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka bigira ku rubyiruko n’imiryango.
Expo nk’umwanya wo guteza imbere ubucuruzi
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Theonas, yavuze ko iri murikagurisha ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa by’abikorera no guhana ubumenyi.
Yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka abamurika barimo abanyamahanga batandatu bakomoka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ati: “Imurikabikorwa, ni umwanya mwiza wo ku murika ibyo dukora bishingiye ku bukungu bw’Intara yacu, tugahura n’abandi tukigiranaho, mu ngeri zitandukanye biturutse ku dushya dutandukanye twa buri muntu umurika, kandi twabonyemo byinshi bigenda bigira uruhare mu gusubiza ibibazo by’abaturage.”
Iri murikagurisha rikomeje kubera i Musanze ryitezweho gufasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo, kubona amasoko mashya no guhana ubumenyi n’abandi bakora imirimo itandukanye.
Ku rundi ruhande, ubutumwa bwa Guverineri Mugabowagahunde bwibanze ku gushishikariza urubyiruko guhitamo imirimo n’ibikorwa bibateza imbere, aho kwiringira imikino y’amahirwe, ibisindisha n’ibiyobyabwenge.











