Inteko Ishinga Amategeko yatangiye ingendo zo kugenzura umusaruro w’ubuhinzi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye kohereza Abadepite mu ngendo z’akazi mu gihugu hose hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibihingwa ngengabukungu. Izi ngendo zizatangira ku itariki ya 28 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena 2026 mu turere twose tw’igihugu, hanyuma zikomereze…

Soma inkuru yose

Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bagiye kujya batorwa mu buryo buziguye

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ngenga rishya rigenga amatora, rizanye impinduka mu buryo Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bazajya batorwa. Muri iri tegeko rishya, hateganyijwe ko abo bajyanama bazajya batorwa mu buryo buziguye, aho kuba mu buryo butaziguye nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Iri tegeko ryatowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi…

Soma inkuru yose