Madamu Jeannette Kagame yatashye ‘Imbuto Hub’ i Bugesera

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye umuhango wo gutaha ikigo cyiswe Imbuto Hub giherereye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, cyubatswe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation kugira ngo gitange serivisi zitandukanye ku baturage ku buntu. Iki kigo kizajya gitanga serivisi zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho, amahugurwa y’imyuga, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, irerero ry’abana…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana Yasabye Ababyeyi n’Urubyiruko Gufatanya Kurwanya Ihohoterwa Rikorerwa Abana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimangiye ko kurinda abana ihohoterwa no gukumira inda ziterwa abangavu bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, abarimu, abaturage n’inzego za Leta, aho buri wese agira uruhare mu kubaka umuryango utekanye. Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, ubwo yasozaga Ihuriro ry’Urubyiruko, anashimira Madamu Jeannette Kagame witabiriye icyo gikorwa kubera uruhare…

Soma inkuru yose

U Rwanda Ntiruzaba Ingwate y’Abashaka kugoreka Amateka yarwo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera kuba ingwate y’abantu bashaka kugoreka amateka yarwo cyangwa kuyasobanura uko babyumva aho gushingira ku kuri, ibimenyetso n’amasomo igihugu cyakuye mu bihe bikomeye cyanyuzemo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Intare Arena, aho we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ndetse…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe…

Soma inkuru yose