Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira
Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…
